Komite yaguye y’akarere ka Ngororero ishinzwe ibikorwa by’umuganda irasaba abatuye akarere kudacika intege mu kwitabira umuganda kuko ari uburyo bwo kwiyubakira igihugu, kandi bakaba banafite ingero zifatika z’ibitarashobokaga byagezweho kubera umuganda.
Bimaze kugaragara ko abaturage batakitabira umuganda nk’uko byahoze mu myaka ishize, aho wasangaga byibura buri rugo rwohereje umuntu umwe mu muganda ariko ubu bamwe bakaba barafashe umunsi w’umuganda nk’igihe babonye cyo kwiruhukira no gutembera.
Abagize itorero ry’abashinzwe ubuhinzi mu karere “INGAMBURUZABUKENE” baherutse guhugurwa kubirebana n’ibikorwa by’umuganda bakaba basabwa kuba intangarugero n’abakangurammbaga kubaturage mu kwitabira umuganda.
Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imiberehomyiza y’abaturage Nyiraneza Clothilde avuga ko aho u Rwanda n’abarutuye bageze mu myumvire nta muntu n’umwe wari ukwiye kuba agihamagarwa kuva aho atuye ngo yitabire umuganda, ahubwo buri wese akwiye gufata umuganda nk’igikorwa cye bwite kandi nk’itegeko rya Leta.
Gusubizaho amafishi y’abaturage asinywaho n’abayobozi nyuma y’umuganda ngo ni kimwe mubyafasha mukubyutsa ubwitabire bw’abaturage mu muganda, abinangiye bagahanwa hakurikijwe itegeko rigenga umuganda.