Mu muhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 umuryango wa FPR inkotanyi umaze ushinzwe, tariki 01/12/2012 mu karere ka Muhanga bagaragaje ko uyu muryango utagiye ku butegetsi guharanira ingoma ahubwo ngo waje ushakira abanyarwanda iterambere.
Umuyobozi w’umuryango mu karere ka Muhanga madamu Yvonne Mutakwasuku akaba ari nawe muyobozi w’aka karere, avuga ko mu myaka 18, uyu muryango uyoboye igihugu kuri ubu aka karere kamaze kugera ku itembere ku buryo bugaragara by’umwihariko abaturage bo hasi bafite ubushobozi buke ngo bitaweho.
Avuga ko habaye gufasha aba baturage mu kububakira, kubagezaho amazi meza, amashanyarazi cyera yarabonaga umugabo agasiba undi, akomeza avuga ko muri aka karere hubatswe imuhanda ndetse n’indi irahangwa mu rwego rwo kugeza iterambere ku muturage.
Hari gahunda zikomeye kandi ngo zaje ku butegetsi bw’uyu muryango, nk’ubwisungane mu kwivuza “mutuelle de santé”, amashuri y’uburezi bw’ibanze yegereye abanyarwanda. Ibi akaba ari ikigaragaza ko uyu muryango waje wihaye ingamba zo kuzamura umuryango nyarwanda ntawuhejwe inyuma nk’uko byagendaga mu myaka yatambutse.
Muri iki gihe cyo kwitegura isabukuru y’uyu muryango, muri aka karere abanyamuryango ba FPR bagiye bafasha abanyarwanda b’ingeri zinyuranye cyane cyane abatishoboye, aho bubakiye bamwe muri abo.
Abagore nabo baba mu muryango wa FPR mu karere ka Muhanga bakaba barashimiye uyu muryango bawuha inka kuko ngo wabakuye mu icuraburindi bari bamazemo imyaka myinshi.
Muri iki gikorwa kandi abanyamuryango bamwe bibumbiye mu rugaga rw’abikorera bafashije bagenzi babo mu gukomeza kwizamura hanahembwa amakipe y’umupira w’amaguru y’abakobwa n’abahungu yatsinze mu marushanwa yateganyijwe mu rwego rwo kwizihiza imyaka 25 y’Umuryango, n’abandi batsinze mumbyino, imivugo, indirimbo gusiganwa ku magare no ku maguru.
Kuri ubu mu karere ka Muhanga abanyamuryango ba FPR inkotanyi ni 85% by’abatuye akarere kose.