Quantcast
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Rwanda | Ngoma: Isabukuru ya FPR Inkotanyi yizihijwe hatangwa inka zigera kuri 609 n’andi matungo magufi

Image may be NSFW.
Clik here to view.
Isabukuru ya FPR Inkotanyi yizihijwe hatangwa inka zigera kuri 609 n’andi matungo magufi

Mu rwego  rwo kwizihiza isabukuru  y’ imyaka 25 umuryango FPR Inkotanyi umaze ushinzwe, hirya no hino mu karere ka Ngoma  abatishoboye baremewe bahabwa  inka zigera kuri 609 n’ andi matungo magufi ndetse baranubakirwa.

 

Kuri uyu wa 2/12/2012 ibirori byo kwizihiza iyi sabukuru kurwego rw’akarere ka Ngoma byarereye kuri stade Cyasemakamba.

 

Uhagarariye umuryango wa FPR Inkotanyi kurwego rw’akarere ka Ngoma,Mupenzi George, yavuze ko bahisemo kwizihiza iyi sabukuru baremera abatishoboye banafashwa kuko intego nyamukuru ya FPR Inkotanyi ari imibereho myiza y’ abaturage.

 

Yavuze ko abaremewe atari abanyamuryango ba FPR inkotanyi gusa kuko FPR Inkotanyi iharanira imibereho myiza y’ abanyarwanda bose muri rusange.

 

Yabisobanuye agira ati” Ibikorwa nk’ibi twigereyeho twizihiza iyi sabukuru ni ikimenyetso cy’ uko abanyamuryango ndetse n’ abanyarwanda muri rusange dushyize hamwe twashobora kwikemurira ibibazo bitwugarije.”

 

Honorable Senateri Nshunguyinka wari witabiriye ibi birori,yavuze ko imyaka 25 ishize umuryango wa FPR ushinzwe ari myinshi kandi ikwiye.Yasabye kandi abanyamuryango kurushaho gukaza umurego mu gukora kuko ibisigaye gukorwa aribyo byinshi.

 

Chair Person wa FPR kurwego rw’intara y’ iburasirazuba akaba na Goverineri w’iyi  ntara Uwamariya Odette, yavuze ko mubyiza uyu muryango wagejeje kubanyarwanda harimo ugusubirana agaciro n’isura batswe na Genocide yakorewe abatutsi muri 1994.

 

Yagize ati ”Nyuma ya Genocide yakorewe abatutsi mu 1994, umunyarwanda yagize isura mbi muruhando mpuzamahanga. ariko kubera imiyoborere myiza ya FPR yazanye  kwihesha agaciro no kugira indangagaciro zacu, ubu kuba umunyarwanda birifuzwa n’ abanyamahanga.”

 

Mubuhamya bwatanzwe n’abari aho bagaragaje uburyo umuryango wa FPR Inkotanyi wazanye imiyoborere myiza ntakuvangura abanyarwanda bityo ubu umunyarwanda akaba yiteza imbere hatarebwe ubwoko cyangwa aho akomoka.

 

Kwizihiza isabukuru y’ imyaka 25 umuryango  wa FPR Inkotanyi umaze ishinzwe  byakorewe ku rwego rw’ akarere ka Ngoma nyuma yuko bikorewe guhera mu tugari.

Kwizihiza iyi sabukuru kurwego rw’ igihugu biteganijwe mu mpera z’uku kwezi kwa 12 uyu mwaka wa 2012.

 

 

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792