Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

RWANDA | GISAGARA: HAKOZWE UMUGANDA HANAKEMURWA IBIBAZO BY’ABATURAGE

$
0
0

Kuri uyu wa gatandatu, tariki 24/11/2012 kimwe no hirya no hino mu gihugu, mu karere ka Gisagara habereye umuganda rusange , haterwa ibiti muri gahunda yo kurwanya isuri. Nyuma y’ uyu muganda , hanabaye igikorwa cyo gucyemura ibibazo by’ abaturage, aho intumwa za rubanda mu nteko ishinga amategeko umutwe w’ abadepite zafatanyije n’ ubuyobozi bw’ akarere mu gucyemura ibibazo bitandukanye abaturage bagiye babaza. Ahanini ibi bibazo bikaba byibanze cyane ku butaka.

HAKOZWE UMUGANDA HANAKEMURWA IBIBAZO BY’ABATURAGE

Muri uwo muganda kandi, abaturage bo mu murenge wa Mugombwa muri aka karere ka Gisagara basaga ibihumbi 4, bifatanyije n’ intumwa za rubanda mu nteko ishinga amategeko umutwe w’ abadepite, mu gikorwa cyo gutera ibiti muri uyu murenge bikaba byatewe mu rwego rwo kurwanya isuri.

Nyuma y’ uyu muganda, intumwa za rubanda mu nteko ishinga amategeko umutwe w’ abadepite, bafatanyije n’ abayobozi b’ akarere ka Gisagara mu gucyemura ibibazo bagejejeweho n’ abaturage.

Mukarumanyika Josee Ni umuturage wo mu murenge wa mugombwa , akaba asanga kuba bagenderewe n’ intumwa za Rubanda mu nteko ishinga amategeko umutwe w’ abadepite  bagafatanya n’inzego z’ akarere mu gucyemura ibibazo byabo ari igikorwa cyiza.

Ku ruhande rw’ intumwa za rubanda mu nteko ishinga amategeko , umutwe w’ abadepite, Honorable Depite Byabarumwanzi Francois, aragira inama abayobozi b’ inzego zegereye abaturage kongera imbaraga mu gucyemura ibibazo bishingiye ku butaka, bakarangiza imanza kuko biri mu nshingano zabo.

Ibiti byatewe uyu munsi bigera ku bihumbi 14, bikaba byatewe kuri hegitali 7

Uretse uyu muganda wa korewe mu Murenge wa Mugombwa, abapolice bakorera mu karere ka Gisagara, bakaba bafatanyije n’ abaturage bo mu murenge wa Gishubi, aho bateye ibiti bisaga 20.000.

 

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles