Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Rwanda : Umuco mwiza ni ukumenya ko undi afite agaciro n’icyubahiro-Umuyobozi wa Burera

$
0
0

Umuco mwiza ni ukumenya ko undi afite agaciro n’icyubahiro-Umuyobozi wa Burera

Umuyobozi w’akarere ka Burera atangaza ko umuco mwiza udashingira ku butunzi gusa ngo ahubwo ushingira ku bwubahane, buri wese aha agaciro mugenzi we.

Ubwo hasozwaga icyumweru cyahariwe umuco, tariki ya 23/11/2012, Semabagare Samuel yavuze ko kubahana ndetse no guhana agaciro biramba bikageza ku iterambere kurusha ubutunzi uko bwaba bungana kose.

Agira ati “umuco mwiza ni ukubaha abaturage, umuco mwiza mu banyarwanda ni ukubaha mugenzi wawe, yaba ari umwana, yaba ari ukuze…uwo muco mwiza wo guha buri wese agaciro nibyo biramba kurusha yenda kwibwira ko iterambere rishingiye ku mazu y’ama-Etage(imiturirwa) cyangwa se ku bifaranga byinshi”.

Akomeza avuga ko umuryango ushobora kuba ufite amafaranga menshi ariko nta mahoro ufite. Kubera kutubahana usanga abo muri uwo muryango babanye nabi buri wese ari nyamwigenda ho bagakoresha umutungo wabo nabi ndetse ababyeyi badaha n’uburere bwiza abana babo.

Umuryango nk’uwo usanga umugore n’umugabo buri wese ajya muri hoteli ye bagatagaguza maze bagataha bukeye abana babo babuze ubarera. Ayo mafaranga ntacyo yaba amaze kuko kwaba ari ugusenya nk’uko Sembagare abisobanura.

Yongera ho ko imiryango nk’iko iba yarabuze umuco wo gukundana, wo kubahana, wo kwicisha bugufi, wo gushyira mu gaciro, wo gushishoza no kudahubuka.

Sembagare avuga ko kandi ubumwe ari inkingi ikomeye ishyigikira umuco w’abanyarwanda kuko abashyize hamwe nta kintu gishobora kubananira. Abantu bafite ubumwe bagera ku iterambere ryihuse kandi rirambye nk’uko abihamya.

Agira ati “igihugu kidafite ubumwe gishobora kubaka amazu kuyasenya bikaba umunsi umwe. Byose bishingira ku bumwe kandi ubumwe ni umuco nyarwanda”.

Sembagare yongera ho ko abanyarwanda bakomora umuco ku bakurambere. Abo bakurambere babanaga neza kandi bakira neza ababagana. Ibyo nibyo bigomba gukomeza kuranga umuco nyarwanda nk’uko abisobanura.

 

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles