Imbyino zirata ibikorwa FPR yabagejejeho, ubuhamya bw’abishimira ibyo bamaze kugeraho, kuremera abatishoboye babaha matela nini ndetse no gusangira icyo kunywa hamwe na gato (gateau) y’isabukuru y’imyaka 25, ni bimwe mu byaranze ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 y’umuryango FPR, mu Kagari ka Rango B ho mu Murenge wa Tumba, Akarere ka Huye.
Régis Mbonigaba, umukuru w’uyu muryango mu Kagari ka Rango B, avuga ko mu byo abanyamuryango bamaze kugeraho kandi bishimira harimo gutanga inkunga yo kubaka amashuri, ibi bikaba bizatuma uburezi bugera ku bana bose bo muri Rango B.
Yagize ati « twagize uruhare rugaragara mu gushishikariza abaturage kwitabira ubwisungane mu kwivuza, twitabira kubaka ibyumba by’amashuri y’imyaka 9 na 12 dutanga umusanzu none ubu amashuri yaruzuye kandi abana bayigiramo. »
Mbonigaba akomeza agira ati « twitabiriye ibikorwa by’umuganda ku buryo bushimishije, dusana imihanda ihuza imidugudu yari yarangiritse. Twatanze umusanzu uhoraho ndetse n’umusanzu udasanzwe wo kubaka urugo rw’umuryango mu Karere ka Huye, ubu rwaruzuye kandi rurakeye. »
Mu myaka 25 iri imbere, abanyamuryango ba FPR muri Rango B bazarushaho gukangurirwa gutanga umusanzu wabo kuko ari wo wubaka ibikorwa by’umuryango, kurushaho kwicungira umutekano, gukomeza gahunda ya dusasirane no kurihira mituweri abatishoboye.
Na none kandi, aba banyamuryango bo muri Rango B bafite gahunda yo kuremera abakene kugeza igihe bazashaka uwo baremera bakamubura.
Abaremewe barabyishimiye cyane
Antoniya Mukabuyenge ni umwe mu bahawe matela mu gihe cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 ya FPR muri Rango B. Avuga ko yari asanganywe indi matela abana be bamuguriye, ariko ngo no kuba FPR yaramwibutse ikamuha indi birushaho kumwereka ko bamwitayeho, bikarushaho kumwereka ko ari uw’agaciro.
Christiane Mukamuganga na we yahawe matela. Avuga ko mbere yari azifite baza kuzimwiba, abura amafaranga yo kugura izindi, ku buryo ngo yaramburaga umuce akarenzaho imyenda ni uko akaba ari ho aryama. Ngo arashimira FPR yamusasiye.