Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

RWANDA | GISAGARA: SAVE BARASHIMA KO FPR YABAGEJEJE KURI BYINSHI BYIZA

$
0
0

Abaturage bo mu kagari ka Shyanda, umurenge wa Save akarere ka Gisagara, bongeye gushimira ibyiza bitandukanye umuryango FPR wabagajejeho, ubwo bizihizaga isabukuru y’imyaka 25 uyu muryango umazekuri uyu wagatandatu tariki 24 ugushyingo. Abahagarariye uyu muryango nabo kandi bongeye kwizeza abaturage ko batazabatererana banababwira ko hakiri urugendo mu iterambere no mu kwiyubaka ariyo mpamvu ngo ibikorwa by’uyu muryango bitazahagarara.

SAVE BARASHIMA KO FPR YABAGEJEJE KURI BYINSHI BYIZA

Mu muhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 umuryango FPR Inkotanyi umaze, abaturage bo mu murenge wa Save akagari ka Shyanda ho mu karere ka Gisagara bashimye cyane ibyo uyu muryango wabagejejeho mu iterambere, aho bavuga ko wabafashije kugira ibyo bageraho bari ba ntaho nikora, uyu munsi bakaba babasha nabo kugira abo bafasha babikesheje uyu muryango.

Mukagasimba Trifonie avuga ko yari umukene cyane, azaguhabwa inka muri gahunda ya Gira inka munyarwanda, iza kubyara, agurisha inyana agura umurima wa metero 60 kuri 80 ahinga ukavamo ibimutunga n’abana be, nyuma ya nka yongera no kubyara ubu bakaba banywa amata ndetse bakanakamira abaturanyi.

Muri uyu muhango waranzwe no gushima cyane, abayobozi b’umuryango FPR mu nzego zitandukanye bari bahari nabo bishimiye intera bagezeho uyu munsi mu bikorwa bitandukanye, birimo gufasha abatishoboye ndetse no gutera inkunga abafite imishinga itandukanye iganisha ku iterambare. Faïda Jean Marie vianney uhagarariye FPR mu kagari ka Shyanda avugako ariko hakiri byinshi byo gukora, ko urugendo rugihari kandi ko bazakomeza kuko intego yabo ari imibereho myiza kuri buri munyarwanda wese.

Bwana Faïda yagize ati “ ibikorwa byinshi byarakozwe, abaturage barorojwe, urubyiruko rwafashijwe kwiteza imbere ruhabwa za mudasobwa, hari n’umuturage wubakiwe muri aka kagari. Urugamba ariko ruracyari rurerure kuko hakiri ibyo tugomba kugeraho, abaturage bose bakabasha kwiteza imbere ndetse n’amahanga akajya aza ku twigiraho”.

Ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 umuryango FPR umaze ushinzwe, mu kagari ka shyanda byasojwe n’ubusabane hagati y’abanyamuryango.

 

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles