Hon. Mukantabana, Umuyobozi w’Akarere gakenke na Guverineri bagiye gukata umutsima (gateau) yo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 FPR imaze ishinzwe. (Ifoto: N. Leonard)
Abanyamuryango b’ingeri zose ba FPR-Inkotanyi bo mu Karere ka Gakenke bitabiriye isabukuru y’imyaka 25 imaze ishinzwe, bakanguriwe gukomeza gukora kugira ngo barusheho gukataza mu iterambere bagezeho.
Ibi Hon. Senateri Mukantabana Marie yabitangarije mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25, Umuryango wa FPR-Inkotanyi umaze ushinzwe byabereye mu Karere ka Gakenke, kuri uyu wa 18/11/2012.
Umuryango wa FPR wazanye umuco mwiza wo kuremera abatishoboye kugira ngo bave mu bukene, intumbero ya buri wese yagombye gufasha abantu batishoboye, mu myaka iri imbere bakazaba ari amateka; nk’uko Hon. Senateri Mukantabana Marie abishimangira.
Yagize ati: “Ndifuza ko ubukungu bwagera kuri bose, ndifuza ko abatishoboye baba bakeya cyane, ubutaha mukajya mushaka utishoboye muremera mukamubura kuko bose bazaba barakataje mu iterambere.”
Abayobozi banyuranye bitabiriye ibirori by’ isabukuru ya FPR. (Ifoto: N. Leonard)
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aimé, akaba n’umuyobozi wa FPR muri iyo ntara, avuga ko isabukuru ari igihe cyo kwishimira ibyagezweho no guharanira ko intambwe yatewe itasubira inyuma.
Yabivuze atya: “Isabukuru y’imyaka 25 ya FPR ni igihe cyo kwishimira ibyiza bikomeye, twigejejeho yaba mu bukungu, imiyoberere myiza, imibereho myiza, muri diplomatie no mu mutekano. Uyu umusingi tumaze kwiyubakira, tugomba kuwusigasira ntihagire abawusenya kugira ngo dukomeze tujye imbere.”
Ubuyobozi bwa FPR bwagejeje ku Banyarwanda iterambere, ubumwe n’ubwiyunge bwagaragara ko budashoboka kuri benshi cyane cyane Abazungu; nk’uko Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru yakomeje abisobanura.
Mu ndirimbo, imivugo n’ubuhamya bwatanzwe, abanyamuryango ba FPR bashimangira ko ubuyobozi bwa FPR bwateje imbere Abaturarwanda muri rusange n’ibyiciro byihariye by’Abanyarwanda by’umwihariko binyujijwe muri gahunda z’iterambere zitandukanye.
Maniragaba Léonard, utuye mu Kagali ka Buheta, Umurenge wa Gakenke wari mu cyiciro cy’abatishoboye, ahereye ku nkunga y’ubudehe y’ibihumbi 50 ngo yasezereye ubukene, atangiriye ku nkoko z’imishwi 30, none ageze ku nkoko ibihumbi bibiri zikorwamo n’ abakozi 16 ahemba nta kibazo.
Nyirarukato Spéciose, umwe mu babana n’ubumuga watanze ubuhamye, asobanura ko ubuyobozi bwiza bwa FPR butavanguye ababana n’ubumuga nk’ubundi buyobozi bwabayeho mu Rwanda, bwitaye ku mibereho myiza yabo, bubashyiriraho inama y’igihugu y’ababana n’ubumuga.
Mu rwego rwo kwitegura isabukuru, abanyamuryango ba FPR mu Karere ka Gakenke bakoze ibikorwa binyuranye bigamije guhindura imibereho y’abaturage batishoboye.
Urubyiruko rushamikiye ku muryango wa FPR-Inkotanyi rwubakiye Syvestre Ngendahimana, utuye mu Kagali ka Nganzo, Umurenge wa Gakenke inzu y’amatafari ahiye isakaje amabati ifite agaciro ka miliyoni esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda.
Mu gihe cy’amezi atatu, abanyamuryango ba FPR baremeye abatishoboye inka 121, ingurube 124, ihene 498, intama 229, inkwavu hafi 400 n’inkoko 89 hagamijwe ko babona ifumbire yo kubafasha kongera umusaruro uva ku buhinzi; nk’uko Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Nzamwita Deogratias yabitangaje.
Mu rwego rw’imiyoborere myiza, ubuyobozi bw’ibanze bwakemuye ibibazo by’abaturage bigera kuri 176 mu gihe 12 bigaragara ko bikomeye byajyanwe mu nkiko. Abanyamuryango bubatse inzu 81 z’abatishoboye banatanga matelas zigera 350; nk’uko Nzamwita yakomeje abitangaza.
Abakorabate bo mu Murenge wa Nemba bashimishijeabitabiriye ibirori. (Ifoto: N. Leonard)
Uyu munsi waranzwe n’ibyishimo byinshi witabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo abasenateri, abadepite, ingabo na polisi, unasurutswa n’amatorero abyina indirimbo za gakondo ndetse n’abakorobate.
Akarere ka Gakenke katangirijwemo imyiteguro yo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 FPR-Inkotanyi imaze ishinzwe ku rwego rw’igihugu, tariki 11/08/2012, kanabimburiye utundi turere tw’Intara y’Amajyaruguru mu kwizihiza iyo sabukuru.
Nshimiyimana Leonard