Nkuko byemezwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Ngororero bwana Niramire Nkusi, akarere gahangayikishijwe n’ikibazo cy’imyenda abantu bakishyuza ndetse n’iyo abandi barimo akarere ariko ikaba idafitiwe impapuro zibihamya.
Niramire avuga ko akarere gafite ubushake bwo kwishyura abo kaba kabereyemo imyenda ndetse no kwishyuza abagomba kwishyura amafaranga yako bafite, ariko bagahura n’inzitizi zo kutabona ibimenyetso bifatika.
Urugero rutangwa ni nk’abahoze ari abakozi b’uturere n’amakomini bya kera ubu byahurijwe hamwe bikaba akarere ka Ngororero, bishyuza akarere amafaranga agera kuri miriyoni 86, ariko kubera ko impapuro zimwe zaburiwe irengero cyane cyane mugihe cy’intamabara bakaba batabona ibyangombwa bifatika.
Urundi rugero ni amakosa yagiye akorwa n’ubuyobozi bwabanjirije uburiho ubu, nk’aho bagurije abahinzi b’ingano amafaranga ibihumbi 800, ubu bakaba batarayishyura kandi hakaba ari nta mpapuro zigaragaza amasezerano bagiranye zakozwe, bityo ubuyobozi buriho bukabura uko bugaruza uwo mutungo.
Komisiyo ishinzwe ingengo y’imari n’ubukungu mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda ikaba yaragiriye akarere inama yo gufata icyemezo binyuze mu nama njyanama y’akarere, byaba ngombwa amadosiye amwe agahagarikwa.
Gusa aha hakaba hari ikibazo ko abarimo imyenda akarere aribo bazabyungukira mo ntibishyuzwe, ariko abakishyuza bo bakaba bashobora gukomeza kurega munkiko, dore ko igihe bavuga ko batishyuwe koko bari abakozi ba leta.