Abantu b’ingeri zinyuranye bo mu karere ka Nyanza barimo abana, urubyiruko, ibikwerere n’amajigija barasabwa kwitabira itorero ry’Igihugu rigeze mu cyiciro cyaryo cya kabiri kijyanye no kumanuka rikegerezwa abanyarwanda aho bagiye bari mu midugudu, mu mashuri no mu nzego z’imirimo.
Ibi byasabwe mu nama yahuje abo bireba bose mu mirenge yose igize karere ka Nyanza yabaye tariki 13/11/2012 ku cyicaro cy’aka karere hagamijwe kurebera hamwe aho imyiteguro y’iki gikorwa igeze mu gihe bitegura kugitangiza tariki 22/11/2012.
Gutoza bizajya biba umunsi umwe mu cyumweru bimare igihe cy’ amezi 6 abatoza bakurikirana uburyo abatozwa bitabira hanyuma nyuma y’ayo mezi hakorwe icyegeranyo cy’abantu bitabiriye.
Ubwo bwitabire bazashyirwa ku kigeranyo cya 90% abageze kuri icyo gipimo bazahabwa icyemezo cyo kuba barakurikiranye neza inyigisho mu Itorero naho abari munsi yacyo bacyimwe nk’uko Kubwimana Florence, umukozi w’akarere ka Nyanza ushinzwe ibikorwa by’itorero ry’igihugu abyemeza.
Kubwimana avuga ko ibikorwa bitegura itangizwa ry’itorero ry’igihugu mu mudugudu birimo gukora ibarura no kubashyira mu byiciro bagashyirwa mu gitabo cyabugenewe, gukora urutonde rw’abatoza ba buri cyiciro, kubumvikanaho no kubaha inshingano.
Ibindi bikubiye muri iyi myiteguro ni ukugena ahazatorezwa buri cyiciro no kuhabatangariza hamwe no kugena ingengabihe ya buri cyiciro no kuyumvikanaho n’abo bireba bose.
Uyu mukozi w’akarere ka Nyanza ushinzwe ibikorwa by’itorero ry’igihugu asobanura ibizaba bikubiye muri izo nyigisho agira ati : “ Harimo inyigisho zijyanye no kurangwa n’ishyaka, ishema, ibigwi, kwiyubaha no kunyurwa, kureba kure no kwirinda hamwe no kwirinda kugendera ku marangamutima”
Abitabiriye iyi nama yiga ku myiteguro y’itorero ry’igihugu mu midugudu bavuga ko bagiye gukurikirana uko intore zizashyira mu bikorwa indangagaciro na kirazira ziyemeje.