Mu rwego rwo kureba uko ingengo y’imari y’umwaka wa 2011-2012 yashyizwe mu bikorwa. Kuwa 12/11/2012 ku biro by’Akarere ka Gisagara habereye inama yahuje Komisiyo y’Abadepite ishinzwe ingengo y’imari n’umutungo w’Igihugu yari iyobowe na Hon. Depite MUKAMA Abas akaba na Visi Perezida wayo n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara bwari buhagarariwe n’Umuyobozi wako Bwana KAREKEZI Léandre arikumwe n’abakozi bafite imicungire y’ingengo y’imari mu nshingano zabo.
Muri iyi nama, abagize komisiyo babwiwe ko ingengo y’imari yari yarateganyijwe yanganaga na 8,500,000,000 ariko ngo bakaba batarayabonye yose kuko hari ayagombaga guturuka muri Minisiteri zimwe na zimwe n’ibigo bya Leta atarashoboye kubageraho. Aha hatanzwe urugero rw’ayagombaga gutera inkunga Imirenge SACCO agera kuri 50,000,000 frw.
N’ubwo amafaranga yari ateganyijwe yose atashoboye kuboneka akarere kavuga ko bitakabujije gukora byinshi mu byari biteganyijwe mu igenamigambi hifashishijwe ubushobozi bwabonetse. Akarere kakaba kagaragaje uko kakoresheje ayo kari gafite mu bikorwa by’iterambere ry’abaturage birimo kubaka umuyoboro w’Amashanyarazi Ndora- Gishubi, gusana imihanda ingana na km 60, kubaka Ikigo nderabuzima cy’ Agahabwa kigeze ku kigereranyo cya 45%, kurwanya isuri, kubaka ibyumba by’amashuri 83 n’ubwiherero 126, kugeza umuriro w’amashanarazi I Kansi uvuye Kibirizi hakaba harishyuwe 136,000,000frw, gusana ishuri rya G.S.St François d’Assise, hafashijwe imiryango y’abapfakazi 26 n’amakoperative y’urubyiruko, horojwe abaturage inka 120 n’ibindi.
Nyuma yo kwerekwa ibyo bakoze n’amafaranga babonye, abagize komisiyo y’ingengo y’imari bagaragaje ko babona Akarere karinjije amafaranga make mu misoron’amahoro bifuza kumenya niba itegeko rishya rijyanye n’inkomoko y’imari n’umutungo by’Uturere n’Umujyi wa Kigali ryakabaye kuba ryarafashije Akarere kongera cyane aya mafaranga ryarashyizwe mu bikorwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara avuga ko impamvu batinjiza amafaranga ahagije mu misoro n’amahoro ngo ni ubucuruzi butaratera imbere muri kano karere; nta bikorwa remezo byakurura ba Rwiyemezamirimo bihari urugero ngo nk’umuhanda wa Kaburimbo.
Akomeza avuga ko hagiye gukorwa ubukangurambaga ba Rwiyemezamirimo bavuka muri Gisagara bakitabira gukorera ibikorwa by’iterambere mu Karere kabo.