Mu gihe habura ibyumweru bibiri gusa ngo abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2012 batangire itorero, umukozi ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’itorero mu karere ka Nyamagabe atangaza ko imyiteguro y’iri torero igeze kure.
Uwimana Eric, ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’itorero muri Nyamagabe atangaza ko ubu aho aba banyeshuri bazatorezwa hamaze gutegurwa, ibyo bazakenera nk’amafunguro n’ibindi, ndetse n’abazabatoza bakaba bahari.
Itorero ryo ku rugerero ngo rizitabirwa n’abanyeshuri basaga gato 850 nk’uko imibare y’agateganyo y’abanyeshuri bazatozwa mu karere ka Nyamagabe yaturutse hirya no hino mu mirenge ibyerekana.
Aba banyeshuri kandi ngo nyuma yo kuva mu itorero bazajya ku rugerero (national service) aho bazakora ibikorwa bitandukanye by’ubwitange biganisha ku iterambere ry’igihugu, igihe bazagirayo ndetse n’ibikorwa bazakora mu gihe bari ku rugerero bikaba bikinozwa.
Aba banyeshuri batangiye ibizamini bisoza amashuri yisumbuye kuri uyu wa gatatu tariki ya 14/11/2012 bakaba bazabirangiza tariki ya 24/11/2012, ngo bazajya iwabo mu ngo maze tariki ya 30/11/2012 batangire itorero rizasozwa tariki ya 22/12/2012.
Uwimana asaba aba banyeshuri kuzitabira itorero kandi bakazagenda biteguye gukurikirana amasomo bagenewe, kandi bakazavayo biyemeje kugira imyitwarire myiza iranga abanyarwanda.