Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Abanyamuryango ba FPR mu kagari ka Bugaragara bizihije umunsi mukuru w’isabukuru y’imyaka 25 FPR imaze ishinzwe.

$
0
0

Abanyamuryango ba FPR mu kagari ka Bugaragara bizihije umunsi mukuru w’isabukuru y’imyaka 25 FPR imaze ishinzwe.

Kuri iki cyumweru, tariki ya 11/9/2012 mu kagari ka Bugaragara,umurenge wa shyorongi hizihijwe umunsi mukuru w’isabukuru y’imyaka 25 ,umuryango FPR umaze ushinzwe.

Abitabiriye  ibi birori,ari abayobozi,ari abaturage muri rusange bose bagarutse ku byiza umuryango FPR wabagejejeho ,bashima ibyo byiza.

Umukecuru witwa Tereza utuye mu kagari ka bugaragara yashimye umuryango FPR avuga ko wamukuye mu buhungiro,ukamwitaho umuha n’amatungo.

Yagize ati”jyewe n’umuryango wanjye twari twarahunze nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi,umuryango FPR uradushakisha utugarura mu byacu ,none ubu turatekanye.Si ibyo gusa kuko FPR yampaye amatungo ubu niteje imbere,abana banjye bariga ibyo byose mbikesha umuryango FPR ,uzahore ku ngoma”

Abanyamuryango ba FPR mu kagari ka Bugaragara bizihije umunsi mukuru w’isabukuru y’imyaka 25 FPR imaze ishinzwe.2

Abanyamuryango ba FPR kandi boroje bagenzi babo, batari bafite amatungo,bahawe ihene hamwe n’inkwavu.

Umwe mu baturage borojwe akaba ashima abanyamuryango ba FPR, badahwema kwifatanya muri byose

Yagize ati”ndashima cyane FPR yatugejeje ku iterambere rirambye.yaduhaye amatungo ubu turanywa amata,yatuzaniye mituweri ,ntawukirwara ngo ahere mu nzu kubera kubura amafranga yo kwivuza,abana bacu barigira ubuntu,n’ibindi byinshi”

Uyu muturage akomeza ashima  abanyamuryango ba FPR ,ku byo bamaze kugeraho, ku bufatanye n’ubuyobozi bwiza ngo budahwema gutekereza ku baturage babwo.

 

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Shyorongi,Nkunzingoma Sebagabo,mu ijambo rye yabwiye abanyamuryango b’umuryango FPR,yabashimiye uburyo bagira ishyaka n’ubutwari.

Yagize ati”ndashima cyane uburyo abanyamuryango ba FPR,bakunda cyane umuryango,bagira ishyaka, bashyira hamwe usanga bafite gahunda nziza mu kuzamura igihugu cyacu muri byose.ndabasaba guhorana iryo shyaka kuko FPR ni iyanyu izakomeza ibashyigikire mu bikorwa bigamije kubateza imbere”

Ku birebana n’umutakano,mu kagari ka Bugaragara ngo abanyamuryango ba FPR bahagaze neza ,kuko bo ubwabo ngo babasha kwicungira umutekano,bafatanije n’ubuyobozi bwa Polisi ndetse n’ingabo.

Bityo ngo bakaba basanga iyo umutekano umeze neza mu gihugu abantu baba bashobora kugera kuri byinshi bigamije iterambere kuko babasha gukora nta nkomyi,ibyo byose ngo ni FPR.

Abayobozi hamwe n’abanyamuryango ba FPR bakaba bavuga ko hari byinshi biteguye kugeraho, bafatanije n’ubuyobozi bw’umuryango FPR.

   

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792