Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Rwanda | Nyanza: Urubyiruko rwa FPR- Inkotanyi rwubakiye umuturage utishoboye inzu

$
0
0

Urubyiruko rwo mu muryango wa FPR- Inkotanyi ku rwego rw’akarere ka Nyanza rwubakiye umuturage utishoboye  inzu yo kubamo,  uwo muturage yari asanzwe atuye muri aka karere, mu rwego rwo kumufasha kugira iwe  heza kandi hubakishijwe ibikoresho birambye.

Urubyiruko rwa FPR- Inkotanyi  rwubakiye umuturage utishoboye inzu

Inzu irubakanwa umwete ngo ihabwe nyirayo mu gihe cya vuba

Tariki 10/11/2012 urubyiruko rwo muri uwo muryango rwayihuriyeho ruyikorera ibikorwa byo kuyisakara umuganda urangira igeze ku gipimo cya 70% by’imirimo yose imaze kuyikorwaho ngo ibone gushyikirizwa nyirayo ayegukane mu buryo bwa burundu.

 

Karangwa Steven uhagarariye urubyiruko rwa FPR –Inkotanyi ku rwego rw’akarere ka Nyanza avuga ko iyo inzu igenewe umwe mu batishoboye batuye muri ako karere.  Yakomeje  asobanura ko iyo nzu yubatswe kandi mu rwego rwo  kugira  icyo bafasha ubuyobozi bw’inzego z’ibanze zaho yubatswe.

Ikindi cyatumye iyo nzu yubakwa ni mu rwego rwo kwitegura isabukuru y’imyaka 25 FPR Inkotanyi  imaze ibayeho nk’uko Karangwa Steven abyemeza.

Agira ati: “ Urubyiruko nitwe mbaraga z’igihugu nicyo gituma twahisemo kuzikoresha twubakira umwe mu baturage batishoboye kandi natwe  ni igikorwa cyaduhesheje agaciro”

Rusimbi Charles umunyamuryango wa FPR inkotanyi waturutse ku rwego rw’igihugu mu bikorwa byo kwifatanya n’urwo rubyiruko rwo mu karere ka Nyanza  asobanura ko icyo gikorwa cyakozwe nk’umwihariko w’urubyiruko rwo muri uwo muryango bahisemo kubakira abatishoboye kurusha abandi bo mu turere twose tw’igihugu.

Amaze kubona aho imirimo y’inyubako igeze kuri iyo nzu yatangaje ko yishimiye ibimaze kuyikorwaho byose byakozwe n’amaboko y’urwo rubyiruko rw’umuryango wa FPR Inkotanyi ku rwego rw’akarere ka Nyanza.

Avuga ko ikindi yanyuzwe nacyo akihagera ari umurava yasanganye urubyiruko rugize uwo muryango muri aka karere. Ati: “ Uko nabibonye ibirimo gukorwa byose kuri iyi nzu birakoranwa ubushake bwinshi byerekana neza ko abishyize hamwe ntakibananira”

Usibye kubaka iyo nzu ngo na nyirayo bazamugabira inka y’imbyeyi maze bitume ava munsi y’umurongo w’ubukene  n’ahinga isambu ye ayifumbire kandi n’ibyara anywe amata atandukane n’imirire mibi ishobore kumwibasira nabo mu muryango we.

Inzu yubakwa n’urubyiruko rwo mu muryango wa FPR Inkotanyi mu karere ka Nyanza yubakishijwe amatafari ahiye isakazwa amabati mashya ndetse igikoni n’ubwiherero byose niko bimeze.

Miliyoni zigera kuri 6 z’amafaranga y’u Rwanda niyo izatwara kugira ngo ishyirwe mu biganza by’uwo yagenewe watoranyijwe mu bandi bakeneye ubufasha bw’inzu yo kubamo kurusha abandi bo muri ako gace yubatswemo.

   

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles