Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Kamonyi: Abajyanama b’Akarere barasabwa ubukangurambaga kugirango imihigo igerweho

$
0
0

Kamonyi Abajyanama b AkarereBamurikirwa aho imihigo y’umwaka wa 2012/2013 igeze ishyirwa mu bikorwa, abajyanama b’akarere ka Kamonyi basanze hari imihigo itihuta. Ku bw’iyo mpamvu buri mujyanama akaba ahamagarirwa gufasha ubuyobozi mu bukangurambaga ngo ibyo akarere kiyemeje bigerweho.

Mu nama Njyanama y’akarere ka Kamonyi yabaye kuri uyu wa kane tariki 8/11/2012, hasuzumwe aho imihigo igeze ishyirwa mu bikorwa, maze basanga hari imihigo itihuta bitewe n’impamvu zitandukanye.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu imari n’iterambere, yatangaje ko bahuye n’imbogamizi z’imvura yatinze kugwa, bityo imihigo y’ubuhinzi ikaba ikiri ku gipimo cyo hasi. Bahuye kandi n’ikibazo cy’ingengo y’imari yatinze kubageraho, bituma imwe mu mihigo itaratangira gushyirwa mu bikorwa.

Hagaragaye kandi n’ikibazo cy’urutonde rw’ibyiciro by’ubudehe abaturage babarirwamo, cyatumye abagomba kurihirwa amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza na leta batinda kumenyekana. Umuyobozi w’akarere wungirije yavuze ko kuri ubu icyo kibazo cyacyemutse ku buryo amafaranga ya bo yageze kuri konti.

Ukuyemo abo bazarihirwa n’abafite ubundi bwishingizi, abamaze kwishyura ubwisungane mu kwivuza bamaze kugera kuri 40% gusa, Uwineza akaba avuga ko hasigaye hafi 20% batarishyura mu gihe mu mihigo bemeye ko ubwisungane mu kwivuza buzitabirwa 100%.

Visi Perezida wa Njyanama, Bizimana Gonzague, yasabye abajyanama gufashanya n’abayobozi gukangurira abaturage kwitabira ibikorwa byashyizwe mu mihigo, kuko bigaragara ko muri rusange ishyirwamubikorwa ry’imihigo 59 iteganyijwe, igeze byibura kuri 40% mu gihe uku ari ukwezi kwa 5 itangiye.

Abajyanama bemeje kumanuka mu mirenge bagasobanurira abaturage ibijyanye n’igikorwa cyo gushyiraho Irerero ry’inshuke (Early Child Development) kuko mu marerero 53 bahize nta na rimwe riratangira gukora.

Aka karere kandi kahize kubaka ibiro 8 by’utugari, akagari 1 kakaba karimo gusakarwa, dutatu turi mu ntangiro, naho tune turacyari mu isiza. Aha na ho abajyanama basabwe gukaza ubukangurambaga kuko abaturage ari bo bagomba gufasha mu kwesa uwo muhigo.

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles