Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Abarundi bakeneye kwigira byinshi ku Rwanda.

$
0
0

Rwanda | Abarundi bakeneye kwigiraAbarundi bakomeje gahunda yo kuza kwigira ku Rwanda, ngo kuko rwabatanze kugera kuri byinshi nk’uko babyivugira buri gihe uko baje muri gahunda zitandukanye, ziba zigamije kurwigiraho.

Ni muri urwo rwego kuri uyu wa gatatu tariki ya 7/11/2012,hari abarundi baje gusura akarere ka Rulindo, ngo abayobozi babasobanurire uko bakora ,ngo igihugu cy’u Rwanda kirusheho gutera imbere mu bintu byinshi bitandukanye.

Uwaje ahagarariye abo barundi ari we Ruhotora Papiar,yavuze ko bagenzwa na byinshi, birimo gushaka gusobanukirwa neza uko ubuyobozi n’ubushobozi byegerejwe abaturage.

Yagize ati”twaje mu gihugu cyanyu kuko tubakeneyeho byinshi byo kubigiraho,kandi nk’uko muri abavandimwe twizera neza ko mudusangiza ku buryo mwakoze ngo igihugu cyanyu kirusheho gutera imbere ,ku rwego rushimishije.ikitugenza cyane ni ugushaka gusobanukirwa neza ingene mwabashije kwegereza abaturage muyoboye ubuyobozi ndetse n’ubushobozi”

Ruhorotora yakomeje avuga ko iwabo mu Burundi hakiri inzitizi nyinshi, zituma abaturage bategerezwa ubuyobozi, hamwe n’ubushobozi.Ngo gahunda z’igihugu zikorerwa mu nzego zo hejuru ,ku buryo usanga umuturage w’umurundi ,nta cyemezo yafata.

Umuyobozi w’akarere ka Rulindo Kangwagye Justus,yabwiye aba baturanyi b’abarundi ko ikizashoboka cyose cyabafasha kwiteza imbere, bazakibafashamo kandi bagakomeza kubagira inama.

Yagize ati”twe nk’abanyarwanda by’umwihariko abanya Rulindo kubona muza   kwigira kukarere kacu,biradushimisha  natwe tuba twunva twishimiye ko muza gushakira ubumenyi mu karere ka Rulindo.None rero natwe twiteguye kubasangiza kuri ibyo byiza twabatanze kugeraho bityo namwe mubashe kwizamurira igihugu.

Yakomeje avuga ko impanvu baza kwigira byinshi muri aka karere yunva bitanga ikizere cy’uko bakora neza.yababwiye ko icya ngombwa ari ubushake ibindi byose ngo bazabigeraho .

Aba bashyitsi b’abarundi bakaba  basobanuriwe byinshi mu bijyanye no kwegereza abaturage ubuyobozi n’ububasha, mu kwihitiramo ibyo bakora byabateza imbere,basobanuriwe kandi uko bakora ngo bagere ku miyoborere myiza,ndetse banasobanurirwa byinshi ku birebana n’uko amasoko atangwa.

Baje kwigira ku karere ka Rulindo,mu gihe mu minsi ishize hari abandi barundi bo mu nteko ishinga amategeko,y’igihugu cy’u Burundi  bari basuye u Rwanda ,nabo bakaza gusura akarere ka Rulindo ngo babashe kukigiraho byinshi.

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles