Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Rwanda | Ngororero: Inama nyunguranabitekerezo kw’iterambere ry’Akarere ka Ngororero

$
0
0

tariki ya 28/10/2012 abanyengororero batuye mu murwa mukuru w’igihugu (Kigali) bahuriye mu nama yabahuje n’inzego zinyuranye zirimo Nyobozi na Njyanama z’akarere, sosiyete sivile, abikorera kugiti cyabo, intumwa za rubanda, guverineri w’intara y’iburengerazuba, umuyobozi w’ibiro bya  Minisitiri w’Intebe Barikana Eugene na Minisitiri w’Umuco na Siporo akaba n’intumwa yihariye ya guverinoma mu karere ka Ngororero Protais Mitari.

Inama yabanjirijwe na filimi yerekana aho akarere kageze mu iterambere aho abari mu nama biboneye intambwe kamaze gutera mu bukungu n’ imibereho myiza. Ariko  inzira ikaba ikiri ndende ari nayo mpamvu umuyobozi w’akarere Ruboneza Gedeon yasabye abanyengororero bose kugira uruhare rugaragara mu kubaka akarere kabo.

Rwanda : Ngororero Inama nyunguranabitekerezoUmwanya wo kungurana ibitekerezo wayobowe na Bigenimana Emmanuel perezida w’inama njyanama y’akarere ka Ngororero. Yatangiye ashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika kubera ingengo y’imari y’umwihariko yageneye akarere ka Ngororero izagafasha kuva mu bukene.

Bwana Bigenimana yasabye abanyengororero ko bajya bizihiriza umunsi  w’umuganura aho bavuka nibura bakungurana ibitekerezo n’abavandimwe. Balikana Eugene we yatanze urugero rw’igihugu cya Singapour ati “nabo bahoze ari abakene ariko bamaze kugera kure” maze asaba abari mu nama ko icyo gihugu cyababera urugero.

Yahize ko umurenge wa Bwira akomokamo uzaba uwa mbere mu kwesa imihigo muri Ngororero. Umushyitsi mukuru intumwa ya guverinoma mu karere ka ngororero Minisitiri w’umuco na Siporo Protais Mitari niwe wari uhagarariye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika.

Yagize ati: “Kigali nibabacumbikire, izindi ntara zibacumbikire ariko ntimwibagirwe ko muri abana ba Ngororero”. Yabajije abaheruka mu karere ka Ngororero  nibura mu mezi atatu ashize haboneka 40% by’abari aho maze abaza aho 60% basigaye baba. Yagarutse ku mahirwe akomeye Ngororero yahawe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ubwo yayigeneraga inkunga yihariye mu iterambere. Ati  mwakwitabwaho mutyo ntimugaragaze uruhare rwanyu. Ati twisuzume turebe ejo atazagaruka agasanga tukiri aho yadusize.

Yasabye ko habaho ihuriro rihoraho kandi inama itaha ikazabera mu Ngororero. Ikindi cyakwihutirwa ni uko bajya banyaruka bagakorera umuganda iwabo bakungura abandi ku bunararibonye bwabo. Bwana Mitari yanenze uko imiturire iteye ubu, asaba kuyivugurura abaturage bagatura mu midugudu bakava mu tubande bityo n’ibiza bikagabanuka ndetse n’ibikorwa remezo bikabageraho.

Abasshoramari batandukanye bavuka mu karere ka Ngororero batangaje ibyo bagiye kwihutira gukora, harimo kuzuza ikigo abagenzi bategera mo imodoka, kubaka amagorofa, gusana imiyoboro y’amazi no gutanga inkunga mu gusha ingobyi z’abarwayi ku bigo nderabuzima.

Mwijambo rye, Umuyobozi w’Intara y’iburasirazuba Kabahizi Celestin yagaye ubuyobozi bwacyuye igihe muri ako karere kuba bwaradindije iterambere ryako kubera kudashyira hamwe nk’ikipi, ashimira ubuyobozi buriho ubu intambwe nziza bumaze guteza abaturage kubera gukorera hamwe nk’ikipi.

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles