
Umuyobozi w’akarere, Umuyobozi w’intara y’amajyepfo, umukuru wa Polisi muri Gisagara n’umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 30/ 10, akarere ka Gisagara kagiranye inama nyungurana bitekerezo n’umuyobozi w’intara y’amajyepfo kuri gahunda y’imiyoborere myiza harwanywa ruswa n’akarengane, hanagaragazwa aho gahunda y’imihigo y’uyu mwaka igeze. Muri iyi nama kandi hagaragajwe ibyavuye mu bushakashatsi bwakozwe mu baturage kuri serivise bagomba guhabwa n’uburyo bazihabwa, aho byagiye bigaragara ko hari ahagiye hakirimo ibibazo mu mitangirwe ya serivisi. Ubuyobozi bwasabye abayobozi muri rusange ko bajya barushaho kwegera abaturage kugirango ibyiyemejwe bigerweho.
Muri iyi nama nyunguranabitekerezo y’akarere ka Gisagara yitabiriwe n’umuyobozi w’intara y’amajyepfo, haganiriwe kuri gahunda y’imiyoborere myiza harwanywa ruswa n’akarengane, ndetse hanerekanwa ibimaze kugerwaho mu muhigo w’uyu mwaka umaze amezi ane utangiye. Hagarutswe kandi ku bushakashatsi bwakozwe n’abafatanyabikorwa bakorera muri aka karere, ku itangwa rya serivisi ku baturage. Umuyobozi w’intara y’amajyepfo bwana Alphonse MUNYANTWALI yashimye iki gikorwa, n’ingamba zafashwe.
Yagize ati “Nashimye iyi nama cyane kuko yize ku bintu by’ingenzi. Nashimye kandi cyane igikorwa cyo kwerekana ibyavuye mu bushakashatsi bwakozwe kuri serivisi zihabwa abaturage n’uko bazakira. Aho bitagenda neza byari ngombwa koko ko hagaragara kandi hagiye hagaragazwa henshi, ibi bikaba byafashije gufata ingamba nziza. Imihigo nayo yagaragajwe aho ikiri hasi hafashwe ingamba yo kongera imbaraga kandi nta kabuza bizagerwaho”
Nk’uko byagarutsweho ko kugirango habeho imiyoborere myiza ndetse n’ibyiyemejwe bigerweho, hatanzwe inama nyinshi zitandukanye, aho hasobanuwe ko ikingenzi gishobora gutuma igerwaho ari ukwegera abaturage ku bayobozi, kugirango nabo bagire uruhare mu bibakorerwa. Umuyobozi w’intara yaboneyeho anasaba abayobozi ko bajya begera abo bayobora bakungurana inama, bagakorana.
Yagize ati “Imiyoborere myiza yinjira muri gahunda zose, bivugako rero niba hari aho twifuza kugera tugomba gufatanya kandi umuturage niwe zingiro rya byose. Icyo rero nsaba abayobozi ni uko bakwegera abaturage bakajya bungurana inama kuri gahunda zibagerwa, maze iryo terambere tukarigiramo uruhare twese”.
Aka karere ka Gisagara kakunze gutwara ibihembo bya mbere ku rwego rw’igihugu muri gahunda yo kurwanya ruswa n’akarengane, uyu munsi abayobozi bako mu nzego zitandukanye barahiriye mu ruhame kwirinda no kurwanya ruswa n’akarengene bivuye inyuma.