Abahuzabikorwa b’uburere mboneragihugu ku matora mu mirenge igize akarere ka Muhanga basanga abaturage bamaze kumva akamaro k’amatora kuko nta kubasunikira gutora kukigaragara.
Ibi babitangaje kuri uyu wa 20/10/2012 mu nyigisho bari guhambwa na komisiyo y’igihugu y’amatora.
Aba bahuzabikorwa batangaza ko bagereranije n’ibihe byagiye bishira basanga hari aho u Rwanda rumaze kugera mu kwitabira amatora aba abareba. bavuga ko nta matora kuri ubu abaturage batitabirana ubushake kuko ngo bumva ko amatora yose ari kimwe kandi aba abafitiye akamaro.
Prisca Mukayibanda wahuguraga aba bahuzabikorwa yagize ati: “abanyarwanda bamaze kumva amatora icyo ari cyo n’akamaro kayo kuko mbere abantu bajyaga gutora ari uko ubanje kuvuza amafirimbi, ingoma n’ibindi kugirango bakunde baze ariko ubu abantu bumva amatora bakaza bihuta kuko baba bazi akamaro kayo n’icyo bashaka”.
Kalinda Claudette, umukozi wa komisiyo y’igihugu y’amatora ku rwego rw’igihugu avuga ko igituma abanyarwanda basigaye bitabira ibikorwa by’amatora ayo ariyo yose, ngo ni uko bamaze gusobanukirwa n’akamaro kayo kandi ko aribo bagira uruhare mu miyoborere iriho iki gihe.
Avuga ko ibi byose bikomoka ku nyigisho zigenda zitangwa n’iyi komisiyo, ubuyobozi bwite bwa leta ndetse n’abandi bafatanyabikorwa b’iyi komisiyo.
Kalinda akomeza avuga ko bashyize ingufu nyinshi mu kwigisha abanyarwanda akamaro ko gutora kuva jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994 yarangira kuko amatora ari imwe mu nkingi ya mwamba ya demokarasi.