Abaturage b’umurenge wa Giheke barasabwa kurushaho gukomeza kwicungira umutekano bakaza amarondo ,bakumvako umutekano wabo aribo ureba bwa mbere, gutanga amakuru no kuyatangira igihe ubu ni bumwe mu butumwa bwatangiwe mu nama y’umutekano yaguye y’uwo murenge yabereye mu kagari ka Giheke tariki 29/10/2012.
Nyuma yo kureba uko umutekano uhagaze akagari ku kandi hagaragajwe ko umutekano wifashe neza muri rusange,mu kugaragaza bimwe mu byawuhungabanyije, ku isonga batunga agatoki ubujura buciye icyuho, impuha zishingiye ku marozi zigaragara cyane mu kagari ka Gakomeye, ihohotera rishingiye ku gitsina ikindi cyagaragaye muri iyi nama nk’igihungabanya umutekano ni urumogi rwavuzwe mu kagari ka Kamashangi, urugomo arirwo ruvamo gukubita no gukomeretsa.
Aha abayobozi bo mu nzego z’imidugudu n’utugari basabwe gukomeza kurushaho kuba hafi y’abo bayobora kuko aribwo hazamenywa ibishobora kuba byahungabanya umutekano bityo bigakumirwa bitaraba, ikindi ni uguhanahana amakuru kandi ku gihe badasuzugura icyo ari cyo cyose gihungabanyije umutekano kuko umutekano ariwo shingiro rya byose. Murenzi jean Marie Leonard, umunyamabanga nshingwabikorwa w’uwo murenge yatangaje ko amarondo agomba gukazwa, abayobozi bakegera abaturage bababuza kwishinga amagambo ashingiye kumarozi.
Ngo nubwo umutekano bawucungaga nyuma y’iyi nama ngo basanze hari uburyo bwabafasha kurushaho kuwunoza nko nkwifatanya n’inkeragutabara bitewe n’uko ibihungabanya umutekano bikomeje kwiyongera nkuko byatangajwe na Mukandundutiye Marie Louise umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka kamashangi nawe wari muri iyi nama.
Muri iyi nama kandi harebwe aho gahunda yo kubaka ibyumba by’amashuri igeze, kwiyubakira ibiro by’utugari doreko kugeza ubu mu tugari 8 tugize uyu murenge 2 gusa aritwo dufite inyubako zatwo na gahunda ya Mutuelle de santé aho ngo bageze kuri 51%, cyakora ngo ubukangurambaga burakomeje. Nyuma umunyamabanga nshingwa bikorwa w’uwo murenge yibukije abaturage ko umutekano mberenambere aribo bagomba kuwicungira.
ubufatanye mu gucunga umutekano ni bwo bukenewe kuko umutekano utareba urwego runaka ahubwo abanyarwanda bose basabwa kurushaho kuwubungabunga kuko iyo umutekano uhari aribwo uba ugomba kurushaho kurindwa kuko Nta mutekano ntacya gerwaho.