Bamwe mu baturage bo mu mirenge ya Bigogwe,Jomba na Karago barasaba guhabwa abanyamabanga nshingwabikorwa nyuma y’umwaka batabafite.
Abaturage bavuga ko kuba badafite abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge bituma hari zimwe muri serivise batabona nk’uko bikwiye,bagasaba ko babashakirwa vuba.
Umwe muri bo utarashatse ko izina rye ritangazwa yagize ati “iyo uri uw’ by’agateganyo hari ibyemezo udafata ukaba wakwifata bityo rero nabyo ugasanga birimo kudindiza umurenge.”
Yongeyeho ati “umuyobozi agomba kuboneka vuba kuko hari ibibazo by’abaturage ureba ugasanga umuyobozi yakagombye gukora ntibikorwe,umusimbura nawe ntabikore kubera ko biba bitari mu bubasha bwe kuko aba ataremezwa. Icyo kibazo cyakwihutirwa ngo gikemuke.”
Abaturage barasaba abanyamabanga nshingwabikorwa babayobora mu gihe kuva muri Gashyantare 2015 bayoborwa n’abashyinzwe irangamimerere.
Mbere,abaturage bari bijejwe ko muri Nyakanga 2015,bagombaga kuba barababonye ariko ntibyakunda kubera nta watsinze ikizamini.
Ngabo James umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Nyabihu avuga ko ikibazo abaturage bafite cyumvikana kandi ko bagerageje kugishakira umuti kugeza n’ubu ukaba utaraboneka.
Icyakora yizeza abaturage ko mu kwezi kwa Mata 2016 iyi mirenge bifuza ko yaba yabonye abanyamabanga nshingwabikorwa.
Yagize ati “mu mpera za 2015 iyo myanya yashyizwe ku isoko,abantu baraza bakora ibizamini,ibisubizo bije dusanga ntawagejeje kuri 70% kandi amategeko ateganya ko iyo batagejeje 70%ntawe uba watsinze.”
Yongeraho ko ubu bagiye gusubiza iyi myanya ku isoko bagasaba RALGA kubyihutisha kugira ngo nibura mu mpera za Mata 2016, abaturage bazabe babonye abayobozi muri iyi mirenge dore ko n’akazi kenshi ngo usanga gakorerwa mu mirenge.
Abayoboraga iyi mirenge 3 bamwe bahinduriwe imirimo abandi bajyanwa mu yindi mirenge.
Mutwarangabo Simon wayoboraga umurenge wa Bigogwe yagizwe umuyobozi ushinzwe iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage mu karere “Director of Social Development”.Rurangwa Manzi wayoboraga Jomba akaba yarimuriwe mu murenge wa Jenda.
Munyambabazi Seleman wayoboraga Jenda,ubu ni umuyobozi ushinzwe imiyoborere myiza ku karere “Director of good governance”.Karehe Bienfait wayoboraga Karago ubu ayobora umurenge wa Mukamira.