Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Rutsiro: Meya mushya yakirijwe imihigo yananiranye agomba kwibandaho

$
0
0
Ayinkamiye Emerence Umuyobozi mushya w'akarere ka Rutsiro

Ayinkamiye Emerence Umuyobozi mushya w’akarere ka Rutsiro

Ayinkamiye Emerence Umuyobozi mushya w’akarere ka Rutsiro mu ihererekanya bubasha yeretswe imihigo yananiranye igomba kwibandwaho mu gihe gisigaye ngo imihigo imurikwe.

Mu muhango w’ihererekanya bubasha wabaye ku wa 29 gashyantare 2016 umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere wari umaze iminsi ayoboye akarere by’agateganyo Niyonzima Tharcisse avuga ko yeretse umuyobozi w’akarere aho imihigo igeze aho hari igeze kure ariko anamubwira ko hari imihigo yadindiye igomba kwibandwaho.

Ayinkamiye Emerence Umuyobozi mushya w'akarere ka Rutsiro

Ayinkamiye Emerence Umuyobozi mushya w’akarere ka Rutsiro

Niyonzima yagize ati” twamweretse aho tugejeje imihigo imwe iragenda neza ariko twanamweretse n’indi yasigaye inyuma igomba kwibandwaho mu mezi 3 asigaye aho nk’amashyiga ya Biogaz atarubakwa ku kigero cyari kitezwe kuko ahenshi yasenyutse andi akaba atarubakwa,Amazi meza akiri ku kigero gito n’amashanyarazi atarakwirakwizwa mu karere hose ndetse n’ibiraro byo ku mihanda bigomba kubakwa”.

Ayinkamiye kuri iki kibazo cy’imihigo ngo yiteguye kugikemura aho agira ati” nk’mugore wa mbere uyoboye akarere ngomba no gukora amateka turifuza guhindura amateka imyanya ya nyuma ntayo dushaka ahubwo dukeneye imyanya y’imbere yaba muri uyu mwaka n’ubwo tutawutangiranye ndetse no muyindi izaza igihe cy’imyanya mibi cyararangiye”

Umuyobozi w’akarere avuga ko ibi bizagerwah ku bufatanye n’abakozi aho yatanze urugero agira ati” abakozi iyo bakora nk’abikorera byose birashoboka kuko nkiri umukozi mu karere twari dufite intego hamwe na meya wacu yo gukora nk’abikorera kandi byatangaga umusaruro”

Matabaro Bernard Perezida w’inama njyanama nawe n’ubwo ari mushya ariko yemezako ku bufatanye bw’ubuyobozi bw’akarere n’inama nyanama imihigo ishoboka kuko ngo nk’abajyanama bihaye intego yo kuzajya bamanuka bakegera abaturage bakumva ibyifuzo byabo bakabishyikiriz komite nyobozi nayo ikabishyira mu bikorwa.

Komite nyobozi yatowe mu karere ka Rutsiro kuwa 26 Gashyantare 2016 ni umuyobozi w’akarere Ayinkamiye Emerence,Gakuru Innocet yatorewe kuba umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu ndetse na Butasi Jean Herman watorewe kuba umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Latest Images

Trending Articles



Latest Images