Abayobozi b’inzego z’ibanze baherutse gutorwa mu murenge wa Ngera mu karere ka Nyaruguru bibukijwe inshingano zabo kandi basabwa kuzubahiriza.
Mu nama yabahuje n’ubuyobozi bw’umurenge kuri uyu wa 24 Gashyantare,umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ngera Simon Ndayiragije yabibukije ko abaturage aribo babitoreye kandi bakabatora babizeye, bityo bakaba bagomba gukorera abaturage babatoye.
Uyu muyobozi kandi yabasabye kurangwa n’imyitwarire myiza aho bari hose, kugirango babere urugero abaturage bashinzwe kuyobora.
Uyu muyobozi yasabye abayobozi batowe gufatanya n’inzego zibakuriye mu gukemura ibibazo by’abaturage,basigasira ibyagezweho kandi bagaharanira kubiteza imbere.
Yagize ati:”Icyo tubategerejeho ni ubufatanye,gukomeza gusigasira ibyagezweho kandi tukabiteza imbere.Ikindi ni ikwita ku mutekano w’abo mushinzwe kuyobora kandi mukabakemurira ibibazo ku gihe”.
Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Ngera bo basaba aba bayobozi bitoreye kugerageza bagakemura bimwe mu bibazo abo basimbuye bari barananiwe gukemura, ndetse bakanagerageza kujya bashyira mu bikorwa neza gahunda za Leta.
Ndangamira Gerard yatubwiye ati:”Aba bayobozi twitoreye rwose bazakemure ikibazo cya “Gira inka”, kuko gisa n’icyananiranye, inka zihabwa abishoboye abatishoboye ntibazibone”.
Naho Mukandinda Naho Mukandinda Jeanne we ati:”Hari nk’igihe Perezida yoherereza abatishoboye ubufasha, ugasanga abayobozi aho kugirango babugeze kubo bwagenewe ahubwo barabwihera abishoboye.Aba twatoye rero turabasaba ko babikosora”.
Aba bayobozi nabo ubwabo biyemeje ko bagiye guhera aho abo basimbuye bari bagereje bagakomeza gufasha abaturage babatoye babakemurira ibibazo kugirango iterambere rikomeze ryihute.
Aba bayobozi kandi basabwe gufatanya n’inzego bireba bagashishikariza abaturage kunoza ubuhinzi, kuko ngo ariwo murimo w’ibanze ku batuye akarere ka Nyaruguru muri rusange, ndetse n’abatuye uyu murenge by’umwihariko.
Abayobozi baganiraga n’ubuyobozi bw’umurenge ni baherutse gutorwa barimo abagize komite nyobozi z’imidugudu,hamwe n’abagize inama njyanama z’imidugudu n’utugari.