Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Abarwanyi ba FDLR bari Lubumbashi Congo yababujije Gutaha

$
0
0
Kamali yatashye n’umuryango we uwo batahanye yanga kwinjira mu Rwanda

Kamali yatashye n’umuryango we uwo batahanye yanga kwinjira mu Rwanda

Abarwanyi ba FDLR bari mu nkambi Lubumbashi barasaba Leta y’u Rwanda kubasabire Leta ya Congo kubareka gutaha mu Rwanda.

Kamali Karemera, umuyobozi w’abarwanyi ba FDLR bari mu nkambi ya Kisenge Manganese mu gace ka Kasaje ku mupaka wa Congo n’Angola , avuga ko hari abarwanyi ba FDLR 40 bahejejwe mu nkambi kandi bashaka gutaha mu Rwanda.

Kamali Karemera n’abo mu muryango bakirwa mu Rwanda

Kamali Karemera n’abo mu muryango bakirwa mu Rwanda

Ataha mu Rwanda kuwa 31 Ukuboza 2015, Karemera yadutangarije ko atashye mu Rwanda atorotse ubuyobozi bwa Komini ya Kisenge bwari bwaramubujije gutaha mu Rwanda.

Agira ati:”Abanyarwanda bari mu nkambi bashaka gutaha ariko bafite ikibazo cy’inzira. Njye nifuje gutaha mu kwezi kwa kabiri 2015 ubuyobozi bwa Komini bufatira munzira buramfunga. Niyambaje Monusco biba iby’ubusa bavuga ko badashaka ko abarwanyi ba FDLR bataha, keretse Leta itanze uburenganzira.”

Premier Sergent Kamali yahunze 1994 ari umusirikare mu ngabo za FAR afite ipeti rya Cpl, mu mwaka 2010 yitabiriye ibikorwa byo gushishikariza abarwanyi gushyira intwaro hasi muri gahunda ya PAREC (Programme œcuménique de paix, transformation des conflits et réconciliation).

Muri gahunda ya PAREC abarwanyi 208 nibo bashyize intwaro hasi, umurwanyi watangaga intwaro yahabwaga amadolari 50, abarwanyi ba FDLR 54 bakaba barashyize intwaro hasi bajyanwa mu nkambi ya Kisenge.

Kamali hamwe abantu bo mu muryango we 11 batashye mu karere ka Nyarugenge muri Nyamirambo, avuga ko Leta y’u Rwanda yavugana na Leta ya Congo abarwanyi b’abanyarwanda basigaye mu nkambi bagataha kuko babishaka.

Naho we kuba yageze mu Rwanda avuga ko yishimiye kugera mu Rwanda kuko yabyifuje ariko akabura uburyo kubera kubona amayira.

Ubwo Kamali n’umuryango we bari bazanywe na Monusco, undi murwanyi wari uvuye muri FDLR witwa Kwizera yageje ku mupaka w’u Rwanda yanga kwinjira mu Rwanda Monusco imusubizayo.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles