Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Gakenke: Barishimira byinshi byiganjemo iterambere muri 2015

$
0
0
Gakenke: Barishimira byinshi byiganjemo iterambere muri 2015

Abaturage n’ubuyobozi bishimira ibyagezweho muri 2015

Abaturage n’ubuyobozi bw’akarere ka Gakenke barishimira ko mu mwaka wa 2015 bageze kuri byinshi bitandukanye byiganjemo iterambere rigenda rikataza iwabo.

Bimwe mubyo bishimira ko bagezeho mu mwaka wa 2015 nuko abahatuye barimo kurushaho kugenda biteza imbere bikabafasha kwikura mu bukene, hamwe n’ibikorwa remezo bagiye bagezwaho nk’amashyanyarazi, amavuriro, imihanda byarushijeho gutuma bitezimbere.

Nkunzurwanda Leonidas utuye mu murenge wa Nemba, avuga ko ntacyo abona yagaya umwaka wa 2015 kuko aho atuye hagejejwe amashyanyarazi kuburyo asanga byaragenze neza muri 2015.

Ati “nkubu jye ntuye iriya ruguru mu misozi, ariko ahantu ntuye habashije kugera umuriro turacyana nta kibazo, batwegereje gutura ku midugudu dutura ahantu hamwe nabyo usanga tubyishimiye nta kibazo kandi no mungo zacu hari byinshi twiyongereyeho”.

Nubwo ariko abatuye mu karere ka Gakenke haribyo ibyo bishimira,basanga ibijyanye n’ibikorwa remezo bikwiye kwongerwamo imbaraga kugirango bakomeze kurushaho kwitezimbere.

Ntizimpanza Augustin ati “ubuyobozi bugomba gukomeza kutuba hafi, bugakomeza kutugezaho ibikorwa nkibyo by’iterambere, kuko nka hariya iwacu dukeneye imihanda kandi tuyibonye yadufasha byinshi kuko hari igihe dusarura imyaka iyo hejuru tukabimanukana ku mitwe kandi imodoka yakagombye kugerayo tugapakira”.

Umuyobozi w’akarere ka Gakenke Nzamwita Deogratias, nawe asanga hari byinshi byagezweho mu mwaka wa 2015 kandi bikwiye kwishimirwa.

Ati “icyambere twishimira nuko abaturage b’akarere ka Gakenke bashoboye gukora kiriya gikorwa kijyanye na referendum aho n’akarere kacu kagaragaye neza kuko mu gutora neza bemeza “yego” twashoboye kugera kuri 99.6%, icya kabiri nuko mu bijyanye na mituweri kugeza ubu ngubu turi aba kabiri mu rwego rw’igihugu”.

Ubuyobozi bunishinira kandi ko mu bijyanye n’ubuhinzi ikawa yo mu murenge wa Muyongwe yabashije guhiga izindi ikanabihemberwa muri uyu mwaka kuburyo n’izindi zo mu yindi mirenge nka Muhondo na Ruli zashoboye kuza mu myanya icumi ya mbere yi kawa zimeze neza. Ubuyobozi ariko bwanababajwe n’uburyo akarere ka Gakenke kabaye akanyuma mu kwesa imihigo ya 2014-2015.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles