Quantcast
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Uburasirazuba: Ngo batoye neza ariko umutima nturajya mu gitereko

Image may be NSFW.
Clik here to view.
Uburasirazuba: Ngo batoye neza ariko umutima nturajya mu gitereko

Ahabereye amatora hari hateguye

Abaturage b’intara y’Uburasirazuba bavuga ko batoye neza ariko imitima ya bo ngo ntirajya mu gitereko Perezida Paul Kagame ataratangaza ko aziyamamaza.

Ibi babivuze kuri uyu wa 18 Ukuboza 2015 ubwo bari mu matora ya Referandumu. Abo twavuganye na bavuze ko bishimiye gutora itegeko nshinga ribereye Abanyarwanda, bakaba bategerezanyije amatsiko menshi ibiva muri ayo matora nk’uko Kagirimpa Juvenal wo mu karere ka Kirehe yabivuze.

Image may be NSFW.
Clik here to view.
Uburasirazuba: Ngo batoye neza ariko umutima nturajya mu gitereko

Abaturage bazindukiye mu matora

Ati “Mfite ibyishimo byo kwitorera itegeko nshinga ribereye Abanyarwanda bose. Ubushobozi nari mfite ndabutanze ahasigaye ni ahabashinzwe ibarura, turabasabye batubarurire amajwi neza”

N’ubwo abaturage bo mu Burasirazuba bemeza ko bitoreye itegeko nshinga, hari abavuga ko imitima ya bo itarajya mu gitereko mu gihe umukuru w’igihugu ataratangariza Abanyarwanda niba aziyamamaza nyuma ya 2017, nk’uko Hakuzimana Damascene wo mu karere ka Rwamagana abivuga.

Ati “ibi byose turabikora kugira ngo muzehe [Perezida Kagame] akomeze kutuyobora nk’uko tumaze iminsi tubimusaba, ubu tuzatuza ari uko adutangarije icyemezo cye nyuma y’aya matora ya referandumu”

Amatora yo mu Burasirazuba yitabiriwe cyane nk’uko abahuzabikorwa b’amatora mu turere tugize intara y’Uburasirazuba babivuga. Abaturage bari bazindutse ku buryo benshi bari bamaze gutora saa tatu za mu gitondo.

Image may be NSFW.
Clik here to view.
Uburasirazuba: Ngo batoye neza ariko umutima nturajya mu gitereko

Ahabereye amatora hari hateguye

Kuri site zimwe na zimwe z’itora muri iyo ntara bari bateguye ibyumba by’itora banashyiramo bimwe mu bikomoka ku musaruro w’ubuhinzi n’ubworozi, ku buryo hari aho babyakirizaga abashyitsi.

Abaturage bavuze ko uwo musaruro bawugezeho babikesha imiyoborere myiza, bakaba bifuza ko iyo miyoborere yakomeza mu Rwanda ari na yo mpamvu batoye itegeko nshinga. Benshi bishimiye uko amatora yakozwe nta muvundo, bakaba bavuga ko bategerezanyije amatsiko menshi icyemezo Perezida wa Repubulika Paul Kagame azafata nyuma y’ayo matora.

Referandumu ibaye mu gihe Abanyarwanda benshi baherutse gusaba ko umukuru w’igihugu yazakomeza kuyobora nyuma ya 2017 ariko agatambamirwa n’ingingo y’itegeko nshinga igena umubare wa manda z’umukuru w’igihugu.

Abanyarwanda bemeje ko iyo ngingo ivugururwa binyuze muri Referandumu Perezida Kagame yaba afite uburenganzira bwo kuziyamamariza indi manda, ariko kugeza ubu ntaragira icyo atangaza mu buryo bweruye ku bijyanye no kongera kwiyamamaza kwe.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles