Abaturage bo mu karere ka Gakenke baravuga ko mugihe itegeko nshinga batoye riramutse ryemejwe baryitezeho iterambere rirambye.
Ngo mu gihe itegeko nshinga Abanyarwanda batoye kuri uyu wa 18/12/2015 ryemejwe, ntacyo babona gishobora kubazitira kugera ku’iterambere, kuko bizaba bihaye amahirwe Kagame Paul yo kwongera kwiyamamaza. kuburyo basanga byinshi mubyo yabasezeranyije kubagezaho azaba abonye umwanya wo kubikora.
Amajyambere abatuye mu karere ka Gakenke bavuga, akubiye mu bikorwa bitandukanye birimo ibikorwa remezo, imibereho myiza byose bashima ko bagejejweho na Kagame Paul, bifuza ko ntacyamukumira kuziyamamariza izindi manda ku mwanya w’umukuru w’igihugu.
Kamanzi Viateur wo mu murenge wa Gakenke, avuga ko yazindukiye mu matora agamije kugirango atore itegeko nshinga kuko hari ibikorwa byinshi by’amajyambere aribonamo mugihe ryaramuka ryemejwe.
Ati “mvuye mu matora y’itegeko nshinga, ibyo aribyo byose nkuko twatangiye umusingi w’iterambere, ubwo n’ukuvuga ko iri tegeko nshinga riramutse ritowe uzakomerezaho ngaho uwo musingi, tugakomeza guterimbere, imihanda igakorwa, abantu bagatura heza, isuku n’isukura bikarushaho kugera ku baturage”.
Niwemwungeri Theonestine wo mu murenge wa Nemba, avuga ko itegeko nshinga batoye baryitezeho byinshi, kuko niriramuka ritowe bizaha amahirwe president Kagame yo kwongera kwiyamamaza agakomeza kubagezaho iterambere.
Ati “itegeko nshinga mvuye gutora, nditezeho iterambere ryinshi kubera ko umusaza Paul Kagame umuyobozi watugejeje kuri byinshi, niyo mpamvu dushaka kugirango tube twamutora akomeze atuzamure mu majyambere, kuko hari byinshi yatangije harimo Giri inka munyarwanda ntabwo iragera kuri benshi, ubwo niyo mpamvu dushaka kumutora kugirango vision 2020 izagere akiri umuyobozi wacu”.
Mu karere ka Gakenke abaturage batoreye mu masite 100 afite ibyumba 617 byari mu mirenge 19 igize kano karere. Bikaba byari biteganyijwe ko hagomba gutora abantu 200,460 batuye mu karere ka Gakenke.