Umuyobozi w’akarere asaba abaturage kuzatora yego
Abayobozi b’imidugudu ngo batinziwe n’umunsi
Abayobozi b’ibanze barasabwa gushishikariza abaturage gutora YEGO muri Referendum iteganyijwe mu cyumweru gitaha tariki ya 18 Ukuboza 2015.
Mu nama mpuzabikorwa yahuje abayobozi kuva kurwego rw’umudugudu kugeza ku karere ndetse n’ abahagarariye amadini n’amatorero, umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru Habitegeko Francois yasabye aba bayobozi gutegura abaturage muri iyi minsi isigaye kugirango umunsi wo gutora uzagere abaturage bose babizi kandi bariteguye.
Yagize ati:”Muri iyi minsi nta gusinzira rwose. Kuruhuka tubyihorere dukore icyo abaturage badutumye gukora, kugirango babashe kwitorera umuyobozi bifuza”.
Umuyobozi w’akarere kandi yasabye abayobozi b’ibanze gushishikariza abaturage muri iyi minsi isigaye kuzazinduka ku munsi w’itora kandi bose bagatora YEGO.
Yunzemo ati:”Ku itariki ya 18 twese ni yego, 100% kandi saa tatu n’igice za mugitondo twese tukaba twamaze gutora tukigira mu mirimo”.
Aba bayobozi kandi basabwe ko mu minsi isigaye bakomeza gufasha abaturage bataramara kwikosoza ku ma lisiti y’itora bakabikora vuba, ndetse n’abadafite ibyangombwa bibemerera gutora nabo bagafashwa kubihabwa.
Basabwe kandi kwitabira gahunda abagize inteko ishinga amategeko bagiye kugirira mu mirenge babaganiriza ku buryo itegeko nshinga ryavuguruwe, kugirango bazajye gutora bazi neza uko ryavuguruwe.
Bamwe mu bayobozi b’ibanze baganiriye na Kigali Today bavuze ko amatora ya Referendum bayiteguye neza kimwe n’abaturage bahagarariye, na cyane ko ngo aribo ubwabo bisabiye ko itegeko nshinga rivugururwa.
Munyaneza Jeremie uyobora umudugudu wa Nyabimata mu murenge wa Nyabimata yabwiye Kigali Today ati:”Twebwe ahubwo dutindiwe n’iriya tariki kuko twari tuyitegereje. Ni twebwe ubwacu twabyisabiye no gutora yego ni ihame iwacu”.
Amatora ya Referendum azaba ku itariki ya 17 Ukuboza 2015 ku banyarwanda bari hanze y’igihugu, hanyuma ku itariki ya 18 Ukuboza 2015 hatore abanyarwanda bari mu gihugu.