Umuyobozi w’intara yasabye abayobozi kwigisha aabaturage
Gukubita no gukomeretsa aribyo biza ku isonga mu byaha bihungabanya umutekano. Abayobozi b’inzego z’ibanze barasabwa gukangurira abaturage kubahana no gucika ku ngeso mbi zo kurwana.
Mu nama y’umutekano yaguye y’akarere ka Kamonyi yabaye tariki 10/12/2015, polisi yagaragaje ko kuva mu kwezi kwaMutarama umwaka wa 2015, ibyaha 249, ku isonga hakaba haza icyaha cyo gukubita no gukomeretsa, kigakurikirwa n’ibiyobyabwenge ndetse n’ubujura buciye icyuho.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Alphonse Munyantwari, witabiriye iyi nama, agaya ingeso mbi zo kurwana zikigaragara mu baturage kuko bigaragaza ubunyamaswa buba bubarimo kabone n’ubwo bwabyutswa n’ubuzinzi.
Aragira, ati”ikintu cyo kumva ko ikibazo agiranye n’umuntu kiri bukemurwe n’uko amukubise cyangwa amutemye. Mu kabari, ukumva abantu ngo bararwanye, buriya si uko baba basinze ahubwo ni uko biba bibarimo”.
Umukuru w’Intara y’Amajyepfo yasabye abayobozi guhagurukira iki kibazo, bakegera abaturage bakabagira inama, aho gutanga amakuru ku habaye ibyaha gusa. Akomeza agira , ati “Mujyeyomuhamagaze abaturage mubaganirize kandi mufatanye n’abanyamadini mu kunga ababanye nabi”.
Ukuriye Ingabo mu Ntara y’Amajyepfo, Jenerali Majoro Alexis Kagame, yibukije abayobozi ko nubwo nta kibazo cy’umutekano muke kigaragara mu gihugu batagomba kwirara, ahubwo bagomba gukomeza kuwushaka no kuwubungabunga. Ati “ umutekano turafute urahari, ariko kugira umutekano ni uguhozaho. Ni igisebo kuba tugifite abaturage barwana ugereranyije n’iterambere tujyamo”.
Uretse gushyira ingufu mu kubungabunga umutekano, aba bayobozi bibukije inzego z’ibanze kwita ku isuku no gutanga serivisi nziza, kuko ari imari u Rwanda rurusha andi mahanga.