Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Barasabwa kwesereza imihigo igihe kugirango batazongera kuba abanyuma

$
0
0

Barasabwa kwesereza imihigo igihe kugirango batazongera kuba abanyuma

Abayobozi b’imirenge igize akarere ka Gakenke barasabwa gushyira imbaraga mu mihigo kugirango batazongera kuba abanyuma nkuko byagenze umwaka ushize w’imihigo.

Babisabwe n’umuyobozi w’akarere ka Gakenke Nzamwita Deogratias kuri uyu wa 15/09/2015 ubwo abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge basinyanaga imihigo nawe y’ibyo bazakorera abaturage mu mwaka wa 2015-2016

Barasabwa kwesereza imihigo igihe kugirango batazongera kuba abanyuma

Nyuma yo gushyira umukono kubikubiye mu mihigo ya buri murenge ndetse no kumpande z’abafatanyabikorwa barimo abikorera ndetse n’urwego rw’abafatanyabikorwa b’akarere nmw’iterambere, umuyobozi w’akarere ka Gakenke yababwiye ko umwanya akarere kabonye umwaka ushize atariwo gakwiye kubona

Ati “iyi mihigo rero dufatanye turebe uburyo bwo kuyikurikirana neza, buri wese imihigo yasinyiye agende mugihe cya buri kwezi cyangwa se buri guhembwe ajye areba aho ageze noneho ibirimo intege nkeya babishiremo ingufu bityo bitume tuzayesa”

Bisengimana Janvier umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gakenke wahize iyindi mirenge mu mihigo y’umwaka ushize, avuga ko icyo bazize umwaka ushize bakibonye kuko wasangaga ibikorwa byinshi abaturage batabizi bisa nkaho atari ibyabo

Ati “uyu mwaka twiyemeje yuko igikorwa cyose abaturage aribo bagomba kugitegura bakagikurikirana ndetse bakanagaragarizwa aho kigeze kugera ku munota wa nyuma kirangije gukorwa”

Abafatanyabikorwa b’akarere mw’iterambere ryako bashizwe mu majwi n’ubuyobozi bw’akarere ko batumye akarere kaza ku mwanya wa nyuma kubera ko haribyo biyemeje batakoze, umuyobozi wa runo rwego Dr. Hafashimana Valens avuga ko bafite ingamba bafashe

Ati “abataritwaye neza tugiye gufata ingamba zo kujya tubakurikirana buri gihembwe tureba aho bageze, cyane cyane ibigo binini bya leta birimo ibitanga amashyanyarazi n’amazi bitagize ubushake bwinshi kugirango imihigo tuyishire mu bikorwa”

Imwe mu mihigo yuyu mwaka y’akarere ka Gakenke irimo kuzongera umusaruro kubihingwa bihingwa mu karere, kuzatunganya imihanda iri mu mirenge itandukanye harimo n’uwerekeza ku karere

Gahunda yo kugaburira abana kw’ishuri igomba kugera ku 100% bavuye kuri 65%, hamwe n’abantu 150 bazahugurirwa gukoresha ikoranabuhanga

Umwaka washize w’imihigo akarere ka Gakenke kabaye aka 30 mu turere 30

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles