President w’ihuriro ry’abafatanyabikorwa asanga igikorwa cyo gushimira abitwaye neza kizagira umumaro
Abafatanyabikorwa bane ba mbere bitwaye neza,muri 26 bakoreye mu karere ka Nyabihu mu mwaka wa 2014-2015 bashimiwe mu ruhame.
ASEF,uwa mbere yahawe umudari na certificat
Bikaba byaragarutsweho ubwo hagaragazwaga ibyavuye mu mihigo y’umwaka wa 2014-2015 muri uku kwezi kwa Nzeri 2015.
Abayobozi batandukanye banavuze ko abafatanyabikorwa bafite uruhare rukomeye mu idindira cyangwa mu kweswa neza kw’imihigo mu karere.
ASEF,Hendicap International,Delagua na Caritas Rwanda bakaba barabaye abafatanyabikorwa beza b’akarere bagaragaje imihigo y’ibyo bazakora kandi bagaharanira kubigeraho ku gihe.
Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu Twahirwa Abdoulatif,yashimiye aba bafatanyabikorwa ku mikoranire myiza bagaragaje bahabwa imidari y’ishimwe ku babaye aba mbere ndetse na certificat.
Asaba n’abandi kubigiraho kugira ngo akarere kajye kesa imihigo yako ku gihe irimo n’iba yarahizwe hagendewe ku bikorwa abafatanyabikorwa.
Bagiruwigize Emmanuel,Perezida w’ihuriro ry’abafatanyabikorwa i Nyabihu avuga ko uko abafatanyabikorwa bakoze ibyo biyemeje bigira ingaruka mbi cyangwa nziza ku mihigo y’akarere kuko hari iyo baba bafitemo uruhare.
Yagize ati“kiriya gikorwa cyo gushimira abafatanyabikorwa bitwaye neza ni cyiza kuko biriya bihembo byatanzwe byashingiye ku mufatanyabikorwa wateguye imihigo,akayirangiza,akayishyira mu bikorwa muri cya gihe cyagenwe.”
Ati“ni urugero rwiza rero kugira ngo n’undi nawe avuge ati,n’ubundi ibikorwa byanjye ko nari nabiteguye kandi nkanabikora,ubutaha reka nzabikore kandi mbikore ku gihe.
Nibikorwa ku gihe bizatuma tutadindiza imihigo y’akarere kuko mu mihigo y’akarere hari iyo natwe tuba dufitemo uruhare.Turamutse rero tugenze bucye,ubwo tudindiza no ku rwego rw’akarere.
Isomo ririmo ni ukugirango abantu babashe gushyira mu bikorwa igenamigambi ryabo kandi mu gihe cyagenwe.”
Muri 2015-2016 muri Nyabihu habarirwa abafatanyabikorwa 28 bashobora kwiyongera.
Muri bo icumi bamaze kugaragaza ingengo y’imari yabo ingana na miliyari 1 na miliyoni 216.
Bane ba mbere barashimiwe
Bitewe n’uruhare abafatanyabikorwa bagira mu mihigo,bakaba basabwa kujya barushaho gukorera ibikorwa byabo ku mihigo no ku gihe ngo bitadindiza akarere.