Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Rwanda : Polisi y’u Rwanda irashimwa uruhare igira mu kugarura amahoro ku isi

$
0
0

Polisi y’u Rwanda  irashimwa uruhare igira mu kugarura amahoro ku isi

Ubwo yasuraga icyicaro gikuru cya Polisi y’Igihugu kiri ku Kacyiru, tariki 15/10/2012 umuyobozi wungirije w’umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye ushinzwe amahoro n’umutekano, Mbaranga Gasarabwe yashimye uruhare Polisi y’u Rwanda igira mu kugarura amahoro ku isi.

Mu biganiro yagiranye n’umuyobozi wa Polisi y’igihugu, IGP Gasana Emmanuel yagarutse ku bunyamwuga, imyitwarire myiza n’ubunyangamugayo buranga polisi y’igihugu cy’u Rwanda mu butumwa bw’amahoro butandukanye.

Yagize ati: “Duterwa ishema n’ibyo u Rwanda nk’igihugu ndetse na polisi y’igihugu cy’u Rwanda by’umwihariko byakoze mu kugarura amahoro mu bihugu bitandukanye kandi tubashimira ubunyamwuga, imyitwarire myiza n’ubunyangamugayo bubaranga mu butumwa butandukanye.”

Uyu muyobozi avuga ko abantu nibashyira hamwe bazagera ku iterambere rirambye ari nako bahashya abagambiriye ikibi.

Gasarabwe  yabivuze atya: “  Hari abantu bagambirira ikiza mu gihe hari n’abandi bagambirira kwangiza ibyo twagezeho ariho nidushyira hamwe, tuzagera ku iterambere rirambye. Ni byiza kuba mu gihugu aho buri wese yumva atekanye.”

Asanga u Rwanda rwarakoze ibintu bikomeye ruhereye ku busa rwiteza imbere nyuma yo gushegeshwa na Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Umuyobozi wa Polisi y’Igihugu yatangarije umuyobozi ushinzwe amahoro n’umutekano muri UN ko polisi ishyize imbere umutekano w’abantu n’ibintu kugira ngo iterambere ry’igihugu rigezweho.

IGP Gasana yavuze ko polisi y’u Rwanda igirirwa icyizere n’amahanga aho ubu ihagarariye umugabane w’Afurika muri komite nyubahiriza mategeko ya Interpol,  muri EAFCOM ndetse no mu butumwa bw’amahoro mu bihugu birindwi.

Kugeza uyu munsi habarurwa abapolisi bagera kuri 300 bari mu butumwa bw’amahoro muri Haiti, Sudani y’Amajyepfo, Ivory Coast, Liberiya, Guneya na Sierra Leone.

Yanavuze kandi ko ubufatanye bwiza hagati ya polisi n’abaturage bigira uruhare mu kubungabunga umutekano mu gihugu.

Mu ijambo rye, umuyobozi wa polisi yanagarutse ku ruhare Polisi y’igihugu igira mu bikorwa by’iterambere birimo gutera inkunga AgDF kangana na miliyoni 502, gushyigikira gahunda ya Girinka aho abapolisi batanze miliyoni 75 ndetse bakaba baranateye ibiti hegitare 500 mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije.

U Rwanda rurasabwa kwakira imyitozo ya gipolisi yiswe “ Peace support  exercise” iteganywa gukorwa mu mwaka utaha; nk’uko umuyobozi wa polisi yakomeje abisobanura.

   

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles