Abaturage batuye akagali ka Sakara mu murenge wa Murama,barashima ibyiza umuryango wa FPR Inkotanyi ugenda ubagezaho na gahunda nziza ufitiye abanyarwanda zirimo izo kuvana abatishoboye mu bukene.
Ibi abaturage biganjemo abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu kagali ka Sakara babitangaje kuri uyu wa 14/10/2012, mu gikorwa cyo kuremera abatishoboboye bafashwa cyateguwe n’umuryango FPR inkotanyi.
Aba baturage bemeza ko gahunda umuryango FPR Inkotanyi ugenda ugeza ku baturarwanda zisobanutse kandi ko zigamije guteza imbere umuturage ndetse bakishimira ko ubu umunyarwanda afite agaciro gakomeye mu gihugu ndetse no hanze yacyo.
Muri iki gikorwa cyo kuremera abatishoboye bo mu murenge wa Sakara ,abaturage batatu batishoboye bahawe inka na bagenzi babo mu rwego rwo kubafasha binyuze muri gahunda yateguwe na FPR Inkotanyi.
Mukanoheri Consolee umwe mubagabiwe inka yavuze ko ibyo abona umuryango atabona icyo avuga kuko bimurenga akumva abuze aho ahera.
Yagize ati”FPR Inkotanyi yadukuye ahakomeye iduha ijambo twe abaturage,idukura mubujiji,ubukene butwugarije yewe rwose sinigeze mbona umuryango nkuyu ndetse n’ imiyoborere nk’iyi yita kubakene.Kagame wacu arakaramba .”
Uwari uhagarariye umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Murama muri iki gikorwa,Ruboneza Jean Damascene yavuze ko umuryango wa FPR Inkotanyi utazahwema gushaka icyateza imbere abaturage,kandi ko Nyakubahwa Perezida wa Republika n’umuryango ayoboye abakunda.
Vice chairman w’umuryango wa FPR Inkotanyi mu murenge wa Murama yavuze ko umunyarwanda agomba kwihesha agaciro no gukunda igihugu na mugenzi we,no guharanira kurwanya icyabangamira mugenzi we.
Kuremera abatishoboye biri gukorerwa hirya no hino mu gihugu, mu mirenge no mutugali turimo n’utwo mu murenge wa Murama, mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 umuryango FPR umaze uvutse.Mu kagali ka Sakara hatanzwe inka eshatu muri iki gikrwa.