Abakuru b’imidugudu 13 mu mirenge 13 igize akarere ka Ngororero bahawe amagare nk’ibihembo by’indashyikirwa mu kwesa imihigo ya 2014-2015.
Kuwa 04 Nzeli 2015, mu muhango wo kwishimira umwanya wa gatatu akarere ka Ngororero kegukanye mu mihigo y’umwaka ushize, abayobozi b’imidugudu 13 (umudugudu umwe muri buri murenge) bahize abandi mu kwesa imihigo bashyikirijwe amagare nk’ibihembo byagenewe indashyikirwa.
Umunyamanbanga nshingwabikorwa w’akarere Niramire Nkusi atanga amagare
Aba bayobozi ngo bafashije abaturage babo gukorera ku mihigo baba barahize nkuko igaragara mu ikayi y’umuryango. Bimwe mubyo bahizemo abandi ni gutanga ubwisungane mu kwivuza, gushyira abana mu mashuri, kurwanya imirire mibi no kwitabira gahunda za Leta.
Ntahondi Maurice, umukuru w’umudugudu wa gasiza mu kagali ka Gasiza mu murenge wa Muhanda umwe mu bahawe igare, avuga ko banyuzwe n’uko ubuyobozi bw’akarere bubazirikana, kuko ngo ibyo bakora atari azi ko ababakuriye babiha agaciro.
Avuga ko bazi ko umudugudu ariwo musingi wa guverinoma bakaba bazakomeza kwita kubyo basabwa kugeza ku baturage. Rukingamubiri faustin nawe wahawe igare avuga ko ubu hagiye kubaho amarushanwa mu kwesa imihigo kuko abandi batahawe ibihembo nabo bagiye kubiharanira.
Avuga ko ibanga bafite ari ukwigisha abaturage ibyo bakwiye gukora no kubasura kenshi ngo barebe ko babigezeho. Umukozi w’akarere ushinzwe imiyoborere myiza Mupenzi Esdras avuga ko ibihembo nkibyo bizakomeza guhabwa abantu abo aribo bose baba intangarugero mu kuzamura abandi.
Kimwe n’umuyobozi w’akarere ka ngororero, Mupenzi avuga ko umwanya wa 3 mu mihigo bajeho ubugira kabiri ngo bawurambiwe ku buryo ubutaha bashaka kuza imbere. Ibyo ngo bazabigeraho ari uko buri wese abigize ibye kuva mungo zikurikiranwa nab a mudugudu.