Major General Moubarak na Perezida wa njyanama bashyikirije ibikombe 2 ba kabiri
Umurenge w’umujyi ariwo wa Mukamira mu karere ka Nyabihu niwo waherutse indi mu mihigo, Rugera iza ku mwanya wa mbere.
Munyansengo Fred Executif w’umurenge wa Rugera ashyikirizwa igikombe na Guverineri
Iyi myanya imirenge ikaba yarayibonye hagendewe ku manota yabonye mu mwaka w’imihigo wa 2014-2015.
Asobanura ibyagendeweho mu itangwa ry’amanota ku mirenge,umuyobozi w’akarere ka Nyabihu Twahirwa Abdoulatif yagize ati“imihigo y’imirenge yari ifite amanota 50,imihigo y’akagari ifite amanota 10,iy’umudugudu 10,imihigo y’umuryango yari amanota 20,isuku yari ifite amanota 10.”
Mu mirenge 12, umurenge wa mbere wagize ariwo wa Rugera wagize amanota 84, 9% naho uwa nyuma ugira 60% ariwo wa Mukamira.
Major General Moubarak na Perezida wa njyanama bashyikirije ibikombe 2 ba kabiri
Umurenge wa mbere ukaba warahawe igikombe, uhabwa icyemezo cy’ishimwe ndetse na sheke y’amafaranga ibihumbi 150.
Rugera ya mbere na Rambura na Shyira yabaye iya kabiri yombi na 84,45% niyo yahembwe.
Uretse imirenge, n’abafatanyabikorwa b’akarere bakoze neza bakaba barahembwe, bashishikarizwa gushyiramo umurava no kugira imikoranire myiza n’akarere kugirango kazarusheho gukora neza kandi bakurikije igihe cy’imihigo.
Umuyobozi w’umurenge wa Rugera Munyansengo Fred akaba avuga ko ubufatanye hagati ye n’abo bakorana nk’utugari, imidugudu ndetse n’abaturage aribyo byatumye baza kuri uwo mwanya.
Yongeraho ko baharaniye gusenyera umugozi umwe kandi baharanira iterambere n’imibereho myiza y’abaturage n’ishema ry’umurenge wa Rugera n’akarere muri rusange.
Guhuza ubutaka no gukoresha ifumbire umusaruro ukiyongera, kuvugurura ubuhinzi, isuku no kuba aba mbere muri mitiweli imyaka 2 yikurikiranya bikaba biri mubyo asanga byarabahesheje uyu mwanya.
Kuba babonye igikombe cy’umwanya wa mbere ngo bikaba byabahaye imbaraga zo kuzarushaho gukora cyane kugira ngo umurenge wa Rugera uzakomeze kuza ku isonga.
Akaba agira inama abayobozi b’imirenge bagenzi be,yo kurushaho guha umuhigo uwariwo wose agaciro kandi buri wese akumva ko bimureba.
Agira ati“ndagira inama abandi kugira ngo twegere abo dukuriye,twicishe bugufi,twegerane nabo kandi tujye inama,ibindi byose bizikora.”
Abafatanyabikorwa bakoze neza cyane bahawe ibihembo