Nyuma yo kuza ku mwanya wa 24 mu mihigo, ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bufatanyije n’abaturage ubu bafashe ingamba nshya.
N’ubwo Akarere ka Gatsibo kavuye ku mwanya wa nyuma kakamanukaho imyanya itandatu mu mihigo y’umwaka ushize, abaturage n’abayobozi b’aka karere baravuga ko bidahagije akaba ari yo mpamvu ngo ubu bafashe ingamba zidasanzwe zizatuma muri uyu mwaka mushya w’imihigo bazarushaho kwitwara neza.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard, avuga ko muri izi ngamba harimo gukorera hamwe, gukorera ibintu ku gihe no kurushaho kwegera abaturage, ibi ngo nibabigeraho barizera ko nta kabuza bazaza mu myanya myiza.
Agira ati:” Aho ibintu byagiye bipfira twarahabonye, akaba ariho tugiye gushyira ingufu cyane, harimo icya mbere kwegera abaturage tukumva ibibazo byabo, ikindi tukaba tuzakorera hamwe nk’ikipe imwe.”
Abaturage b’Akarere ka Gatsibo nabo bavuga ko basonzeye kubona Akarere kabo kaza mu myanya y’imbere mu mihigo ariko nabo babigizemo uruhare, nk’uko bitangazwa na Murego Richard uhagarariye Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge.
Imihigo igera kuri 70 ni yo Akarere ka Gatsibo kasinyanye na Perezida wa Repubulika muri uyu mwaka w’imihigo wa 2015-2016. Iyi mihigo irimo ijyanye n’ubukungu ari yo iza ku isonga, igaragaramo ibikorwa byo kurushaho guteza imbere ubuhinzi.
Imihigo ikomoka ku bikorwa by’ubucuruzi birimo kuzuza Hotel y’Akarere, harubakwa agakiriro, kubaka Ikigo kizajya gikorerwamo amahugurwa n’ibindi, imihigo ijyanye n’imibereho myiza y’abaturage n’imihigo ijyanye n’imiyoborere n’ubutabera.
Mu mwaka ushize w’imihigo Akarere ka Gatsibo kaje ku mwanya wa 24 mu turere 30 n’amanota 74%, mu gihe mu mwaka wari wabanje kari ku mwanya wa nyuma.