Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Nyanza: abaturage bishimiye igikombe cy’imihigo ya 2014-2015

$
0
0

 Nyanza: abaturage bishimiye igikombe cy’imihigo ya 2014-2015

Kuri uyu wa 28 Kanama 2015 mu karere ka Nyanza biriwe bishimira igikombe cy’imihigo ya 2014-2015 yabahesheje umwanya wa gatatu ku rwego rw’Igihugu.

Ibi birori byabereye ku cyicaro cy’ingoro y’ubugeni n’ubuhanzi iri ku Rwesero mu karere ka Nyanza hanatangwa ibihembo ku bantu b’ingeri zinyuranye bagize uruhare mu gutuma iyi mihigo bari basinyiye imbere y’umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame ishyirwa mu bikorwa.

 Nyanza: abaturage bishimiye igikombe cy’imihigo ya 2014-2015

Umuyobozi w’aka karere ka Nyanza Murenzi Abdallah yavuze ko kugira ngo iyi mihigo yeswe ku rwego rw’Igihugu yagizwemo uruhare n’abaturage, abafatanyabikorwa ndetse n’itsinda ry’abakozi b’aka karere.

 Nyanza: abaturage bishimiye igikombe cy’imihigo ya 2014-2015

Yagize ati: “ Iyo habaho imbaraga z’umuntu umwe iyi mihigo ntabwo yakogamba gushyirwa mu bikorwa ngo yegukane n’igikombe ku rwego rw’igihugu mu turere 30 tugize u Rwanda”.

Nk’uko yakomeje abivuga ngo akarere kari ku mwanya wa 22 kagenda kigira imbere bigeze mu mwaka w’imihigo wa 2014-2015 kaza ku mwanya wa gatatu mu turere 30 tw’igihugu twateje imbere ubukungu, ubutabera, imibereho myiza y’abaturage n’imiyoborere myiza ari nazo nkingi zigenderwaho mu mihigo.

 Nyanza: abaturage bishimiye igikombe cy’imihigo ya 2014-2015

Ati: “Nk’abayobozi baza ku ruhembe rw’imbere biradushimisha kuko turi nk’umubyeyi ubona umwana we atera imbere akarushaho kubyishimira.

Mukeshimana Ernestine uvuka mu murenge wa Muyira akaba umwe mu baturage bari muri ibi birori avuga ko imihigo yagize uruhare mu kuzamura imibereho myiza y’umuryango we binyuze mihigo y’umuryango yihaye akayigeraho afatanyije n’abayobozi b’inzego z’ibanze bamwegereye.

Yagize ati: “ Niteje imbere mu buhinzi mpaza ab’iwanjye mu rugo ndetse nsagurira n’amasoko”.

Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo Alphonse Munyantwari yatanze impanuro ku turere two muri iyi Ntara adusaba ko twashyira imbaraga mu guhigura imihigo tuba twahize.

Muri ibi birori abakuru b’imidugudu 30 muri 52 bagize akarere ka Nyanza babaye indashyikirwa mu bandi bahawe amaradiyo abandi bakorera mu tugari n’imirenge bahabwa ibyemezo by’ishimwe ndetse n’ibihumbi 100 by’amafaranga y’u Rwanda bihabwa abakozi bane bahize abandi mu karere kose.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles