Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Huye: Bishimiye umwanya wa mbere mu mihigo 2014-2015

$
0
0

Huye: Bishimiye umwanya wa mbere mu mihigo 2014-2015Abanyehuye, baba abayobozi ndetse n’abafatanyabikorwa, kuri uyu wa 25/8/2015 bishimiye umwanya wa mbere akarere kabo kagize mu mihigo 2014-2015.

Iki gikorwa cyabimburiwe n’akarasisi k’abayobozi bo muri aka Karere guhera ku rwego rw’umudugudu, batambutse mu mugi wa Butare bagaragariza abantu bose igikombe bahawe ku bw’umwanya wa mbere mu kwesa imihigo.

Huye: Bishimiye umwanya wa mbere mu mihigo 2014-2015

Aba bayobozi bari bambaye imyenda iranga abakorera muri buri murenge, kandi bagendaga baririmba indirimbo z’ibyishimo, insinzi n’imihigo.

Ibi birori kandi byitabiriwe n’abadepite ndetse n’abasenateri bakomoka mu Karere ka Huye ndetse n’abafatanyabikorwa b’aka karere harimo abagize urugaga rw’abikorera n’abanyamadini. Hari kandi na Afande Ibingira ukuriye urwego rw’inkeragutabara, mu rwego rwo kwishimira gare KVCS yubatse.

Huye: Bishimiye umwanya wa mbere mu mihigo 2014-2015

Ibi birori byanasusurukijwe n’itorero imanzi ryo mu mugi wa Butare ndetse na Korari Ijuru ya katedarari gaturika ya Butare mu ndirimbo “Imihigo yacu” ndetse na “Rwanda ubaye ubukombe.”

Mu ijambo rye, Eugène Kayiranga Muzuka, umuyobozi w’Akarere ka Huye, yagaragaje imihigo bari bahize, hanyuma anashimira abantu bose babafashije kuyesa.  Yabibukije ariko ko na nyina w’undi abyara umuhungu maze agira ati “biradusaba gukoresha imbaraga nyinshi kugira ngo tutazava kuri uyu mwanya uba ushakwa na bose.”

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alphonse Munyantwari, na we yashishikarije abanyehuye kuzakoresha imbaraga nyinshi kugirango batazasubira inyuma. Ibi kandi ngo ntibabishobora badafite umutekano kandi badakorera ku gihe.

Yunzemo ati “iyo wuriye igiti ukagera mu bushorishori hanyuma ugahanuka ukagwa hasi, uravunagurika. Nyamara iyo wari uri hafi ukagwa, uratembagara gusa ntubabara. Muharanire kutazahanuka. Nta handi mufite ho kugana kuko inyuma si heza, kandi imbere naho nta wundi mwanya uhari.”

Minisitiri w’Abakozi n’Umurimo, Judith Uwizeye na we yari yitabiriye ibi birori. Mu ijambo rye yibukije abanyehuye ko nibafatanya kuguma ku mwanya wa mbere bazabigeraho, kandi ashishikariza abakozi bo mu Karere ka Huye kutabamo ba ntibindeba cyangwa abakorera ku jisho, ahubwo bagakora cyane baharanira ishema ry’akarere kabo ndetse n’iry’u Rwanda.

Tags for promotion: huye – district-performance contracts– first place -people- celebration

 

Marie Claire Joyeuse

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles