Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Gusubira ku biyobyabwenge kubavuye Iwawa n’ikosa ry’Uturere

$
0
0
Abavuye Iwawa bashyizwe muri Koperative United for Development Cooperative

Abavuye Iwawa bashyizwe muri Koperative United for Development Cooperative

Ubuyobozi bw’uturere butungwa intoki kuba hari abana bavanwa Iwawa bakongera gusubira mu biyobyabwenge kandi dufitanye amasezerano na MYICT yo kubakurikirana.

Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga (MYICT) avuga ko abana bavanwa ku kirwa cya Iwawa bagasubira mu biyobyabwenge no mu muhanda biterwa no kutitabwaho iyo bageze mu muturere kandi hari amasezerano twagiranye na Minisitere yo gukurikirana abana bavanywe Iwawa.

Minisitiri Jean Philbert Nsengimana ubwo yasozaga ikiciro cya munani cy’urubyiruko rurangije amasomo ku kirwa cy’Iwawa tariki ya 21 Kanama 2015, yatangaje ko uturere twemeye kujya dukurikirana abana bavuye Iwawa, no kubafasha.

“Ubusanzwe ibikoresho bishyirwa mu ngengo y’Imari y’akarere, abana baza hano tugiranye amasezerano n’akarere ndetse no gutaha tugasinyira abo dutahanye tukemera ko tuzabafasha n’ibikoresho. Ibyo twumvikanye n’uturere ni ukuborohereza kubona ibikoresho, kubona isoko ry’ibyo bakora no gukorera mu makoperative no kudahutazwa bageze mu miryango.”

Omar na Sadiki bavuye Iwawa bakora muri Koperative yafashijwe n’akarere ka Rubavu

Omar na Sadiki bavuye Iwawa bakora muri Koperative yafashijwe n’akarere ka Rubavu

Kigali Today isura abana bamaze guva ku kirwa cy’Iwawa kureba aho bageze biteza imbere bakorera mu gakiriro Mbugangari mu karere ka Rubavu, batangaje ko bafashijwe n’akarere kwishyira hamwe ariko ngo umubare wabitabira imirimo nibacye bitewe n’ubushake buke akarere kabigiramo.

Muhoza Omar warangije ikiciro cya kabiri Iwawa, avuga ko uturere tubishatse twafasha abana bavuye Iwawa ntibasubire mu biyobyabwenge ariko kubera ubushake bucye bamwe mubana bava Iwawa bakabura ababakira n’ababafasha bagasubira mubyo bahosemo.

“umwaka wose ugororwa Iwawa, uvayo waribagiwe ikiyobyabwenge, bisaba ko uvuyeyo ahura n’ubuyobozi bumuha amabwiriza akurikiza kugira ngo atabona aho ahurira nabo basangiraga ibiyobyabwenge ndetse n’inzererezi zigahabwa ibyo gukora, ariko uturere tumwe ntitubyitaho bigatuma basubira mu biyobyabwenge.”

Mu byiciro umunani bimaze kurangiza Iwawa 6323 nibo barangije mu myuga, naho mu karere ka Rubavu 45 barangije ububaji ariko abari muri Koperative ni 15 abandi basubiye mu biyobyabwenge.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles