Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Rutsiro: Abaturage n’ubuyobozi ntibishimiye umwanya babonye mu mihigo.

$
0
0

Rutsiro: Abaturage n’ubuyobozi ntibishimiye umwanya babonye mu mihigo.

Abaturage batuye mu karere ka Rutsiro ndetse n’ubuyobozi baratangaza ko umwanya akarere kabonye umwaka ushize  mu kwesa imihigo utabashimishije.

Ibi barabitangaza nyuma y’aho tariki ya 13 kanama 2015 ubwo uturere twamurikaga imihigo twari twarahize maze akarere ka Rutsiro kakaza ku mwanya wa 23 mu turere 30 tugize igihugu cy’u Rwanda,abaturage ngo bakaba basanga uyu mwanya udashimishije.

Straton Hishamunda utuye mu kagari ka mageragere ho mu murenge wa Mushubati ati” mu byukuri umwanya akarere kacu kabonye ntabwo ushimishije kuko burya no mu ishuri umwana iyo abaye uwanyuma ntibimushimisha ndetse ntibinashimisha ababyeyi we niyo mpamvu natwe bitadushimishije”.

Undi nawe witwa Habamenshi utuye mu kagari ka Congo-Nil ati” umwanya twabonye si mwiza abayobozi bagomba kugerageza bakikosora ku buryo umwaka utaha tuzaza mu myanya myiza kandi ikinanyobera sinzi aho bipfira kuko uruhare rwacu nk’abaturage tuba twarugaragaje twubahiriza gahunda za Leta”.

Aba baturage n’ubwo bavuga ibi babihuriyeho n’ubuyobozi kuko nabwo butangaza ko uyu mwanya atari mwiza nk’uko Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro Gaspard Byukusenge abivuga.

Yagize ati” nibyo umwanya twabonye mu mihigo si mwiza kuko hari bamwe mu bakora imihigo badohotse ,nyuma yo kubona umwanya wa 23 n’amanota 74.9 birumvikana ko hakwiye gushyiramo imbaraga ubutaha tukazaza mu myanya iri imbere”.

Aka karere kabonye umwanya wa 23 kavuye  ku mwanya wa 18 kari kabonye mu mwaka wa 2013-2014.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles