Ku munsi mpuzamahanga wahariwe urubyiruko, u rwo mu karere ka Ruhango, rwiyemeje kuba abarinzi b’ibyagezweho n’u Rwanda ruharanira kubiteza imbere.
Umunsi mpuzamhanga w’urubyiruko uba tariki ya 12/08 buri mwaka, ariko mu Rwanda ukaba wijihijwe tariki ya 22/08/2015, ukaba ufite insanganyamatsiko igira iti “twimakaze uburere mboneragihugu dutegura ejo h’igihugu cyacu.”
Ubwo uyu munsi w’izihizwaga mu karere ka Ruhango, urubyiruko rukaba rwagaragaje ibikorwa byinshi rwagezeho mu ngengo y’imari y’umwaka ushize, birimo kwitabira umuganda wihariye, kwifatanya n’abarokotse jenoside, guha inka abatishoboye, kubakira abakene uturima tw’igikoni harwanywa imirire mibi.
Uhagarariye inama y’igihugu y’urubyiruko mu karere ka Ruhango, Damien Rutegeranya, yavuze ko ibikorwa bagezeho ari byinshi kandi bishimishije, akemeza ko kubigeraho byatewe n’imiyoborere myiza yaranzwe n’ubuyobozi bukuru.
Akomeza avuga ko biteguye kuba abarinzi b’ibyagezweho ku bufatanye n’abayobozi bakuru, abaharanira ku biteza imbere, kuko aribo mbaraga z’igihugu.
Uyu muyobozi yavuze ko bafite gahunda yo gukomeza kwegera urubyiruko, barushishikariza gutinyuka kwihangira imirimo, rufatiye ingero ku byamaze kugerwaho.
Umuyobozi w’akarere ka Ruhango Mbabazi Francois Xavier, wari umushyitsi murkuru muri uyu muhango, yishimiye ibyo urubyiruko rwabamurikiye rwagezeho, arwizeza ko bazakomeza kurushyigikira mu byiza byose biganisha mu iterambere ry’igihugu.
Aha ariko akaba yagaye urubyiruko rukijandika mu biyobyabwenge, arwibutse ko u Rwanda rukeneye amaboko y’urubyiruko kugirango rukomeza gutera imbere mu ruhando rw’amahanga.
Akaba yavuze ko umwanya nk’uyu, uba ukwiriye kubera urugero urubyiruko, kugirango rwisuzume rumenye aho ruva naho rugana, rwitandukanye n’ikibi rwimakaza icyiza.