Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Ruhango: Imihigo ibiri niyo itareshejwe 100%

$
0
0

Bugarama residents want Kagame to stay on

Mu mihigo 67 akarere ka Ruhango kagombaga kwesa mu mwaka wa 2014-2015, ibiri gusa niyo itarabashije kweswa 100% nk’uko byifuzwaga.

Umuhigo wo kubaka gare y’aka karere ndetse n’umugigo wo kubaka irerero ry’abana mu murenge wa Mbuye, niyo yonyine itareshejwe.

Nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’aka karere Mbabazi Francois Xavier, avuga ko imihigo bari barahize kwesa muri uyu mwaka 67, ibiri gusa ngo niyo batabashije kwesa, naho indi 65 yose bakaba barayesheje ku kigereranyo cya kingana hafi ni 100%.

Uyu muyobozi akavuga ko uku kwesa imihigo 65, byatumye bava ku mwanya wa 24 bari barabaye mu mihigo y’umwaka waherukaga bakazamuka bakaba aba 18 ku kigereranyo cy’amanota 76’2%, ukurikije urutonde rw’uko uturere 30 twakurikiranye mu kwesa imihigo.

Akaba ashimira inzego zose ndetse n’abafatanyabikorwa, bakoranye imbaraga zose zishoboka, akarere kabo kakabasha kuzamuka bene aka kageni.

Uyu muyobozi, agashimangira ko imbaraga zakoreshejwe kugirango bagere kuri uyu mwanya, bagiye kuzongera cyane bashishikariza abaturage kumva ko imihi ari iyabo, nibura akarere kakaza mu turere dutanu twa mbere mu mihigu ya 2015-2016.

Mushimiyimana Samuel, umuturage utuye mu karere ka Ruhango, avuga yishimira umwanya akarere kabo kabonye, akavuga ko bifuza ko nibura bazaza ku mwanya wa mbere, agasaba ubuyobozi bw’akarere kwibanda ku bikorwa remezo nk’imihanda, kubaka amashuri meza n’ibindi.

Gusa akavuga ko uruhare rw’abaturage ruhari, kuko bitegura kwitabira gahunda za Leta zose nko gukora umuganda no kwishyura ubwisungane mu kwivuza.

Eric Muvara


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles