Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Kabarore: Bizeye ko Perezida Kagame atazabatenguha ku cyifuzo cyabo

$
0
0
Abaturage wabonaga bafite ibyishimo byinshi

Abaturage wabonaga bafite ibyishimo byinshi

Abaturage basobanurira abadepite icyabateye kwandika basaba ihindurwa ry’ingingo ya 101

Abaturage basobanurira abadepite icyabateye kwandika basaba ihindurwa ry’ingingo ya 101

Abaturage bo mu murenge wa Kabarore mu karere ka Gatsibo, bavuga ko bafite icyizere kidakuka cy’uko Perezida Kagame adashobora kubatenguha ku busabe bwabo bw’uko ingingo ya 101 yavugururwa akemererwa kongera kwiyamamariza indi manda.

Ubwo aba baturage basurwaga n’Iintumwa za rubanda kuri uyu wa gatatu tariki 22 Nyakanga 2015, bongeye gushimangira ubusabe bwabo bw’uko ingingo ya 101 y’itegeko nshinga yavugururwa Perezida Kagame akemererwa kongera kwiyamamariza indi manda, bongeraho ko bizeye ko atazabatenguha ngo abihakane.

Rwabarinda Aloys ahagarariye koperative y’abatwara abantu n’ibintu kuri moto muri Kabarore, yemeza ko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika adashobora kwanga ibyifuzo by’abaturage kubera urukundo akunda u Rwanda n’Abanyarwanda ngo ntiyakemera kubasiga bonyine.

Ati:” Ntabwo byabaho ko Perezida Kagame yakwanga ibyifuzo byacu kuko ntiyakwemera kudutenguha ibyo ni ibintu tuzi neza, keretse ashaka ko habaho ubuhunzi kandi yarabuciye cyangwa se ubukene kandi nabwo yarabuciye, kubwo ibyo rero twizeye ko adateze kuzatubwiya oya.”

Ku ruhande rw’intumwa za rubanda Inteko ishingamategeko umutwe w’abadepite, Depite Bazatoha Adolpe uyoboye izi ntumwa, yavuze ko ku cyerekeranye n’uko Perezida Kagame ashobora kutemera ubusabe bw’abaturage ko bizamugora guhakanira Abanyarwanda barenga 60%.

Yagize ati:” Uwo basaba kubayobora bamufata nk’umubyeyi wabo, ubwo busabe nawe azagira igihe cyo kubusubiza, twebwe icyo badusaba ni ukuvanaho inzitizi z’amategeko nawe icyo bamusaba ni ukubabwira ngo ndabemereye.”

Abadepite bagendereye uyu murenge wa Kabarore ni Bazatoha Adolpe ari nawe uyoboye itsinda, Kantengwa Julienne na Mukandamage Thacienne, uyu munsi hakaba haniyongeyeho Visi Perezida w’Inteko ishingamategeko Madamu Uwimanimpaye Jeanne d’Arc, ubwitabire bw’abaturage bukaba bwari hagati y’ibihumbi 7 n’ibihumbi 8.

Abaturage bari bitabiriye ari benshi mu murenge wa Kabarore


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles