Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Huye: abaturage bakomeje gusaba ko itegekonshinga rivugururwa, Paul Kagame akongera kwiyamaza

$
0
0

Abaturage bo mu Murenge wa Tumba ho mu Karere ka Huye, bakomeye ku cyifuzo kiri mu mabaruwa bandikiye inteko ishinga amategeko cy’uko ingingo ya 101 y’Itegekonshinga yavugururwa, kugira ngo Perezida w’u Rwanda Paul Kagame agire amahirwe yo kongera kwiyamamaza.

Iki cyifuzo bakigaragarije ba Senateri Chrysologue Karangwa na Evariste Bizimana babagendereye ku itariki ya 21/7/2015, nyuma yo kubasaba kubasubiza ibibazo bigira biti “mwashingiye kuki musaba ko itegekonshinga rivugururwa? Abatarabisabye bo babitekerezaho iki? Ese nidufungura itegeko perezida uriho akemererwa kongera kwiyamamaza, abazamukurikira bo bizagenda bite?”

Ikibazo cya mbere gisaba kugaragaza ishingiro ry’icyifuzo cy’uko ingingo ya 101 y’itegekonshinga yavugururwa ni cyo cyasubijwe na benshi, bagaragaza ko aho Paul Kagame agejeje u Rwanda ari heza, ko yari akwiye guhabwa igihe cyo gukomeza ibyiza yatangiye.

Umusaza Pierre Claver Sebarinda ati “Kuva nabaho nabonye umuperezida udateye nk’abandi bantu … udafite umutima nk’uw’abandi baperezida. Njye narumiwe. Niba ari Imana yagiye igatura mu gituza cye, njye nabuze uko nabivuga!”

Umusaza Jean Baptiste Nteziryayo na we ati “Imana yaramutoye ngo azaze ayitunganyirize ibyo yamutoreye, ndagira ngo namwe ntimuzavuguruze Imana, kuko Imana ni yo yamuduhaye…”

Grace Mukagatare ati “Naratangaye niciwe, ngahura n’uyu wanyiciye. Mumumbwirire ngo turamwinginze, uko tutazamutenguha na we ntakadutenguhe.”

Liberata Bankundire ati “Paul Kagame ni umugabo mwiza cyane, n’abayobozi bafatanyije bakora neza kubera gutinya Paul Kagame.”

Sheh Hamdan Habimana na we ati “Nyakubahwa Chrysologue hari n’abatari bakuzi. Ariko kubera ko yatwegereje abayobozi, wadusanze turasabana… biriya ni ibintu byo gushimira Paul Kagame kuko muba muvuga muti nintabikora azabimbaza kuko mu byo yabashinze no kutwegera birimo.”

Louise Mukagatare we yasabye Abanyarwanda kutazagwa mu mutego nk’uw’Abanyaribiya, birinda ababacamo amacakubiri bitwaje inyungu zabo. Ati “Abaribiya ntacyo bari babuze ariko ubu umutekano wo muri Libiya ni inzozi… ntacyo bitwaye irabanza, icyo nakoze igaheruka… uwo mugani ntuzatugereho.”

Abanyetumba bagaragaje n’icyo batekereza ku myaka manda yazajya imara ndetse na manda umukuru w’igihugu yazajya amara. John Mulisa ati “imyaka irindwi igumeho. Naho kuvuga ngo ayobore manda ebyiri… eshatu, nagera igihe cyo kumva ko adashoboye kuyobora azatubwire. “

Charles Karinganire na we ati “njye navuga ko manda yaba imyaka itanu, ku myaka itanu, nibura umuperezida uriho akamara imyaka 25.”

Na none ariko, mu rwego rwo kwirinda ko Abanyarwanda bazagwa mu mutego wo kuyoborwa nabi mu gihe kirekire, hari n’abagaragaje ko manda zikwiye gukomeza kuba ebyiri, ariko hakabaho gutangiza ingingo ibivuga n’interuro ivuga ngo “biramutse bisabwe n’abaturage, umubare wa manda wakwiyongera.”

Pierre Claver Sebarinda we yagaragaje icyifuzo cy’uko abafunzwe igihe kirekire batakomeza kwamburwa uburenganzira bwo gutora agira ati “umuntu umaze imyaka itanu itandatu yararangije ibihano bamuhaye, afite n’irangamuntu ko ari Umunyarwanda, ariko agahezwa gutora Kagame kandi ari we wamukuye mu buroko, ntibikwiye.”


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792