Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Bugesera: Bafata perezida Kagame nk’umubyeyi bityo akaba adakwiye kugenerwa manda kuko nta mubyeyi uha manda abana be

$
0
0
Depite Nyirahirwa Veneranda asaba abaturage gutanga ibitekerezo bisanzuye

Depite Nyirahirwa Veneranda asaba abaturage gutanga ibitekerezo bisanzuye

Abaturage bo mu murenge wa Shyara mu karere ka Bugesera basanga perezida Kagame ari nk’umubyeyi mu bana bityo akaba adakwiye kugenerwa manda kuko umubyeyi atagena igihe azamarana n’abana be.

Ibi abaturage babibwiye abadepite ubwo bari baje kumva ibitekerezo byabo bijyanye n’ivugururwa ry’itegeko nshinga, n’ibiganiro bikomeje kubera mu mirenge itandukanye.

Abaturage batuye umurenge wa Shyara bose barahuriza kucyo kuvugurura itegeko nshinga, cyane ingingo y’i 101.

Depite Nyirahirwa Veneranda ayoboye tsinda ry’abadepite ryaje kumva ibitekerezo by’abaturage b’umurenge wa Shyara yasabye abaturage kuvuga kubijyanye na manda.

Yagize ati “ nk’uko mwadutoye ngo tubahagararire turagirango buri wese atange igitekerezo cya manda igomba guhabwa perezida Kagame”.

Abaturage baratanga ibitekerezo ntawuniganwe ijambo

Abaturage baratanga ibitekerezo ntawuniganwe ijambo

Sebazungu Andre aravuga ko nta mpavu manda perezida Kagame akwiye guhabwa, yagize ati “ ntabwo tugomba kumuha manda kuko umubyeyi adaha manda abana be abagenera igihe bagomba kumarana. Natwe rero perezida Kagame n’umubyeyi wacu ntabwo tugomba kumuha manda ahubwo azatuyobore kugeza ashaje”.

Ubwo yahabwaga ijambo Mukandende Donatille mu ijwi rituje yaririmbye indirimbo agira ati “ cya kivi nateruye kirananiye ………. Urumva shami nashabutse ………….. iki kivi n’icyawe ….., umunsi yaririmbye iyi ndirimbo nibwo tuzabyemera naho ubu ntabwo dushobora kumureka ngo agende”.

Gusa ni ubwo aba baturage bavuga ibyo hari abandi bagasanga akwiye guhabwa manda byibuze itari munsi y’imyaka ibiri. Bamwe muri abo barimo Sezibera Claver ugira uti “ njye ndasanga perezida kagame akwiye guhambwa manda eshatu zihwanye n’imyaka 21 ingana niyo amaze abohoye u Rwanda”.

Abaturage baracinya n’akadiho bishimira ko ibitekerezo byabo birimo kwakirwa

Abaturage baracinya n’akadiho bishimira ko ibitekerezo byabo birimo kwakirwa

Urasanga abaturage bishimiye iki gikorwa cyo kwegerwa n’abadepite, kuko hari bamwe badatinya guhamya ko ari ubwa mbere babonye umudepite mu maso yabo.

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles