Abaturage bo mu Murenge wa Cyuve, Akarere ka Musanze na bo, kuri uyu wa 22 Nyakanga 2015 batezwe amatwi n’intumwa za rubanda babagezaho impamvu bashaka ko ingingo y’i 101 y’itegeko nshinga yavugururwa.
Abaturage babarirwa hagati ya 800 na 1000, bamwe bateze mu mutwe udupapuro twanditseho amagambo “Turashaka ko ingingo y’i 101 yahindurwa” bahuriye ku Kibuga cy’Ishuri rya Sonrise batanga ibitekerezo byabo mu magambo ndetse bakizihirwa bakabyina bigaragaza ko kuri bo ko byari ibirori .
Bavuga ko ari amahirwe akomeye kuba barabonye umuyobozi mwiza kandi ushoboye, Paul Kagame wateje imbere igihugu cye n’abagituye bamwe bamugereranya n’abami bazwiho amateka akomeye muri Bibiliya.
Umugore wibana witwa Nyirahabizanye Agnes avuga ko yapfakaye muri 1998, umugabo amusiga aba mu nzu ya nyakatsi none baramwubakiye aba mu nzu y’amabati 30 afite inka ya Girinka ikamwa.
Ashimangira ko ingingo y’i 101 igomba guhindurwa Perezida Kagame agakomeza kubayobora kuko ni umuyobozi wita ku babaye kandi ufite ubuhanga bwo kuyobora nk’ubw’umwami Salomo wo muri Bibiliya.
Mu mvugo yumvikanamo ibyishimo biri ku mutima, Nyirahabizanye agira ati “umuyobozi twabonye ni Salomo wo muri Bibiliya…ni impano Imana yahaye u Rwanda.”
Uwitwa Rwajekare Gervais na we asanisha Perezida Kagame n’umwami Yosiya uvugwa muri Bibiliya bitewe n’aho yakuye u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu w’i 1994.
Ati “Mugereranyije n’umwami Yosiya ubwo yayoboraga Abayuda yasanze umwami Yorowabu yazambaje igihugu, abantu bari kwicana inzara imeze nabi, ibyo byose Kagame yakuyeho ni mpamvu mugereranya na Yosiya.”
Hari intambwe igihugu cyateye mu nzego zitandukanye none ngo urugamba rw’iterambere ni rwo rugikomeje. Rwajekare avuga ko Kagame ari we wagaragaraje ko arushoboye nta wundi babonye akaba ari yo mpamvu bashaka ko akomeza kubayobora.
Ibyo gutsimbara kuri Perezida Kagame byagaragajwe kandi n’umuryango ugizwe n’abasaza batatu bafite ubumuga bw’ubugufi bukabije, mu ijwi rya Rudakubana Paul wunzemo ati “Nta wundi dushaka ni we gusa, arashoboye. Ubundi arajya hehe? Aravaho ajye hehe?”
Nyuma y’uko inteko ishingamategeko imitwe yombi yemereje ishingiro ry’ubusabe bw’Abanyarwanda bagera kuri miliyoni 4 basabaga ko ingingo y’i 101 ivugurwa, ubu mu gihugu cyose abadepite n’abasenateri bari kwakira ibitekerezo by’abaturage bizasozwa tariki 11 Kanama 2015 hakorwe raporo izagaragaza uko bifuza ko ivugurwe n’uburyo byakorwamo.