Nyuma y’amezi 4 abaturage bo mu karere ka Ngororero bemerewe n’urwego rwa polisi ko bagiye guhabwa abapolisi bo kubafasha muri serivisi bakenera, ubu abapolisi bamaze kugezwa mu mirenge 13 igize aka karere. Ibi ngo bizabafasha abaturage kubona kuburyo buboroheye, serivisi bakenera ndetse ngo byitezwe ko bizanagabanya umubare w’ibyaha bikorwa.
Ubwo polisi ku rwego rw’Intara yasuraga abatuye akarere ka Ngororero muri Werurwe 2015, umuvugizi wa polisi mu ntara y’Iburengerazuba SP Emmanuel Hitayezu yabwiye abaturage ko ubuyobozi bwa polisi ku rwego rw’Igihugu burimo gutegura uburyo abapolisi bakwegerezwa abaturage kandi ko bitazatinda.
Umuyobozi wa polisi mu karere ka Ngororero SSP Alphonse zigira avuga ko mu gihe cy’ibikorwa by’icyumweru cyahariwe polisi y’Igihugu, abaturage bo mu mirenge bakomeje gusaba ko bahabwa abapolisi. Habimana Matiyasi yavuze ko bagorwa no gukora urugendo rurerure bajya gushaka serivisi zitangwa na polisi, aho hari abakoraga urugendo rw’ibirometero birenga 40.
Umuyobozi w’akarere ka Ngororero Ruboneza Gedeon avuga ko kuba imirenge yose ibonye abapolisi bifuza ko byazagabanya ibyaha cyane cyane ibyurugomo bikunze kuba aribyo byiganza muri aka karere. Avuga kandi ko akarere ka Ngororero gasanzwe gafitanye amasezerano yihariye y’ubuftanye na polisi y’Igihugu kandi ko imikoranire imeze neza.
SP Emmanuel Hitayezu, Ukuriye ubugenzacyaha akaba n’umuvugizi wa polisi mu ntara y’Iburengerazuba avuga ko gushyira abapolisi mu mirenge ari intego polisi y’igihugu yihaye kandi ubu bikaba byaragezweho, aho bizarushaho kunoza imikorere n’imikoranire n’abaturage.
Ubusanzwe kwegereza abaturage serivisi za polisi zirimo ubugenzacyaha n’ibindi, mu karere ka Ngororero byakorwaga hifashishijwe uburyo bwa Pilice Mobile station, aho hifashishwa imodoka zabugenewe zitangirwamo serivisi za polisi.