Mu gitondo cyo kuri uyu wa 20/07/2015, abaturage baturutse mu midigudu igize umurenge wa Ruhango akarere ka Ruhango, bazindukiye ku biro by’akarere, baje kuganira n’abadepite bari bayobowe na Hon Byabarumwanzi Francois, baje kumva ibitekerezo by’abaturage ku bijyanye no guhindura itegeko nshinga mu ngingo ya 101.
Hon. Depite Byabarumwanzi, yabwiye abaturage bitabiriye ibi biganiro, kutarangwa n’amarangamutima, bagatuza bakagaragaza ukuri kw’ ibibari ku mutima.
Mu baturage hafi ya bose bahawe ijambo, bakaba bagiye bagaragaza ko bifuza ko umukuru w’igihugu Paul Kagame yakongererwa manda agakomeza akaganisha abanyarwanda mu cyerekezo yaberekejemo, kuko babona ari cyiza.
Beza Console, umukecuru utuye mu mudugudu wa Gataka akagari ka Munini, umurenge wa Ruhango yavuze ko we asubije amaso inyuma akabona aho u Rwanda rwavuye, n’aho rugeze, ko ntawundi ukwiye kuruyobora uretse Paul Kagame.
Kagabo Mansuet utuye mu kagari ka Nyamagana, akaba yashimye cyane abadepite uburyo bose bashyigikiye igitekerezo cy’abanyarwanda, bakemera gutangiza umushinga wo guhindura itegeko nshinga mu ngingo yaryo ya 101.
Ati “ejobundi mwicaye mu nteko, abadepite bose bakemera ibitekerezo byacu, muri ariya mabaruwa mufite, harimo n’iyanjye niyandikiye, byaradushimishije rero, kuburyo byaduteye icyizere ko iriya ngingo izahinduka perezida agakomeza intego afitiye abanyarwanda”.
Abagiye bafata ijambo, abenshi bakaba bifuzaga ko perezida yakongerwa izindi manda 3 buri manda igizwe n’imyaka irindwi, ariko byanashoboka akazakomeza kuyobora abanyarwanda igihe azaba agishoboye.
Iki gikorwa cyatangiriye mu murenge wa Ruhango, bikaba biteganyijwe ko abadepite bazakomereza no mu yindi mirenge 9 igize akarere ka Ruhango, bumva ibitekerezo by’abaturage batanga ku ihindurwa ry’umushinga w’ingingo ya 101 mu itegekonshinga ry’urwanda.
Hon. Byabarumwanzi, yijeje abaturage ko ibiganiro no kungurana ibitekerezo, bitagarukiye aha kuko bizakomeza, ababwira ko buri muntu wese afite uburenganzira bwo kuzakomeza kugaragaza ibitekerezo bye.