Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

JADF Musanze iributswa ko igira uruhare runini mu buryo akarere kesa imihigo

$
0
0

Rwanda | JADF Musanze iributswaGuverineri w’intara y’Amajyaruguru aributsa abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere ka Musanze bibumbiye mu ihuriro JADF, ko bagira uruhare runini mu buryo akarere kesa imihigo, dore ko imyinshi mu mihigo yabo aba ari nayo mihigo y’akarere.

Ibi guverineri Bosenibamwe Aime akaba yabivuze kuri uyu wa kane tariki 18/10/2012 ubwo abafayanyabikorwa mu iterambere ry’akarere ka Musanze bagera kuri 36 bashyiraga umukono, hamwe n’ubuyobozi bw’akarere, ku byo biyemeje kugeraho mu mwaka 2012-2013.

Guverineri Bosenibamwe, yagize ati: “Imikorere yanyu myiza izagaragazwa n’uburyo akarere mukorera mo kesa imihigo”.

Ibi kandi bikaba byibukijwe nyuma y’uko Musanze ititwaye neza mu kwesa imihigo y’umwaka ushize, aho yaje ku mwanya wa 23, gusa ngo si uyu mwaka wonyine ahubwo, aka karere gahagaze neza mu kugabanya ubukene ntikitwaye neza mu mihigo mu gihe cy’ imyaka itatu ishize.

Umuyobozi w’akarere ka Musanze, Mpembyemungu Winifrida, yibukije abahize ko ibikorwa byabo bitazamura Musanze gusa, ahubwo ko bigenda bikagirira umumaro intara yose y’Amajyaruguru.

Yibukije kandi ko igikorwa bamaze gukora ari icy’agaciro, kuko guhiga bivuze ko guhigura ari inshingano. Bitaba ibyo abahize ku bushake bari kutirirwa babikora.

Abafatanyabikorwa mu iterambere rya Musanze bagera kuri 36 bakaba bahize imihigo ifite agaciro kagera kuri miliyari 2, miliyoni 868 ibihumbi265 n’amafaranga 6 y’u Rwanda.

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles