Abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari two mu karere ka Nyamasheke biyemeje kunoza serivisi batanga bubahiriza inshingano zabo kandi mu byo bakora byose bakarangwa n’umutimanama.
Ibi abanyamabanga b’utugari 68 tugize imirenge 15 y’akarere ka Nyamasheke babyiyemeje bari kumwe n’Umuyobozi w’aka karere, Habyarimana Jean Baptiste mu nama yari igamije kubakangurira kwita ku nshingano zabo yabereye ku cyicaro cy’akarere kuri uyu wa 18 Ukwakira.
Muri iyi nama abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari, bigabanyije mu matsinda 8 maze bagaragaza ibibazo bahura na byo ndetse n’uburyo byabonerwa umuti.
Mu bibazo bagarutseho, hari ukuba abayobozi b’utugari baba bafite inshingano nyinshi kandi uburyo bwo kuzisohoza ari buke. Aha batanze ingero z’aho usanga bakenerwa henshi hatandukanye kandi mu bihe byegeranye nyamara bakaba batagira inyoroshyangendo.
Abayobozi b’utugari bakaba bagaragaje ko mu bushobozi bw’akarere hatekerezwa uko bakoroherezwa mu ngendo bakora kimwe no mu bindi bikorwa bitandukanye baba bagomba gukora nyamara ugasanga bigoye hashingiwe ku bushobozi bwabo.
Aha, umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste yabwiye abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari tugize ako karere ko bazakora ubuvugizi kugira ngo ibibazo bimwe na bimwe bibonerwe umuti, ariko kandi ku bijyanye n’akazi kenshi basanze igikwiriye ari ukugira gahunda no kumenya gukurikiranya ibikorwa, bigakurikirana bahera ku byihutirwa kurusha ibindi.
Ngo kumenya gufata inshingano no gushyira ibintu ku murongo bituma akazi koroha kandi ibigamijwe bikagerwaho.
Ikibazo cyagarutsweho muri iyi nama ni ubwitabire bwo gutanga ubwisungane mu buvuzi bwa mutuelle de santé, aho mu tugari twinshi two muri aka karere usanga ibipimo bikiri hasi mu gutanga umusanzu w’umwaka wa 2012-2013.
Mu ngamba zafashwe harimo gukomeza gushishikariza abaturage kwitabira gutanga uyu musanzu ndetse ku bo bigaragara ko batishoboye, bakaba bakoroherezwa kwishyura mu byiciro bibiri. Cyakora nk’uko byagarutsweho muri iyi nama yari yitabiriwe n’ushinzwe mutuelle mu karere ka Nyamasheke, ngo abaturage bakwiriye gushishikarizwa ibyiza byo gutangira mutuelle icyarimwe. Bahereye ku ngero z’aho byashobotse muri aka karere, abitabiriye inama basanze ari byiza gushishikariza abaturage kwibumbira mu bimina, bakaba bakwaka inguzanyo ya mutuelle mu Umurenge SACCO, bityo bakajya bishyura buhoro buhoro.
Abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari bitabiriye iyi nama bagaragarijwe ko gufata inshingano kuri buri wese, ntihagire uba “Ntibindeba” ari cyo gishobora gutuma basohoza inshingano zo guha serivise nziza umuturage bahagarariye.
Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste yasabye aba bayobozi gukora ibishoboka bakuzuza inshingano zabo bubahiriza amategeko kandi mu byo bakora byose bakajya barangwa n’ubushishozi ndetse n’umutimanama.